skol
fortebet

Kamerhe arifuza ko RDC itera u Rwanda nkuko Tshisekedi yabivuze

Yanditswe: Monday 19, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Vital Kamerhe yashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi avuga ko byihutirwa ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo DRC ikoresha uburenganzira yemererwa n’amategeko mpuzamahanga ku kwirwaho mu kurwanya uwabateye ngo wamenyekanye neza, avuga u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku wa 17 Gashyantare 2024, Kamerhe yavuze ko nta gushidikanya RD Congo yatewe n’igihugu cy’u Rwanda.

Kamerhe avuga ko mu buryo bwihutirwa, Igihugu cye kigomba gukoresha uburenganzira gihabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kwirwanaho, bakarwanya u Rwanda avuga ko rwabateye.

Yagize ati “ RDC igomba gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, kugira ngo irwanye uwayiteye wamenyekanye, u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Tshisekedi wo kugaba ibitero k’u Rwanda yavuze ubwo yiyamamazaga.

Icyakora nubwo Kamerhe ari gukwirakwiza uyu mwuka mubi,Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama,yavuze ko Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi,nta gihindutse vuba aha bazahurira mu biganiro bigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’inama y’i Addis-Abeba Perezida Lourenço yongeye guhura na ba Perezida Kagame na Tshisekedi ariko buri wese ukwe; mu rwego rwo gushaka uko umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa.

Umuvugizi wa Tshisekedi yavuze ko abakuru b’ibihugu uko ari batatu bemeranyije guhurira mu biganiro, ndetse ko nta gihindutse "bazahurira i Luanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa