skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa Haiti yeguriye aho ari mu mahanga

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe Henry Ariel wa Haiti yemeye kwegura nyuma y’ibyumweru ari ku gitutu kubera impagarara n’ubugizi bwa nabi birimo kwiyongera mu gihugu cye.

Sponsored Ad

Bibaye nyuma y’uko abategetsi bo mu karere iki gihugu kirimo bateraniye muri Jamaica kuwa mbere ngo baganire ku mpinduka za politike muri Haiti.

Henry yaheze muri Puerto Rico nyuma y’uko amatsinda yitwaje intwaro yamubujije gutaha mu gihugu cye ubwo yari avuye muri Kenya na Amerika.

Mu butumwa bwa video atangaza kwegura kwe, Henry yasabye abaturage ba Haiti kugira ituze.

Yagize ati: “Leta nkuriye irahita yegura ako kanya nihamara gushyirwaho Inama yo guhindura ubutegetsi.

“Ndashaka gushimira abaturage ba Haiti ku mahirwe bampaye. Ndasaba abanya-Haiti bose ituze no gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke vuba bishoboka.”

Henry yategetse iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho kuva muri Nyakanga (7) 2021 ubwo uwari Perezida Jovenel Moïse yicwaga. Yagiye kenshi asubika amatora avuga ko umutekano ugomba kubanza kugaruka.

Abaturage bageze aho birara mu mihanda bamagana ubutegetsi bwe bavuga ko bashaka perezida wagiyeho atowe.

Mu byumweru bishize amatsinda yitwaje intwaro yageze aho agenzura imihanda y’umurwa mukuru Port-au-Prince asaba ko Henry yegura vuba na bwangu.

Ubutegetsi bwatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Mu gihe Henry yari yagiye muri Kenya agasinya amasezerano yo kohereza abapolisi muri Haiti, ubugizi bwa nabi bwariyongereye ayo matsinda atera kandi atwika za ’stations’ za polisi anafungura za gereza zitandukanye muri Haiti.

Indege itwaye Henry yabujijwe kugwa muri iki gihugu nyuma y’ibitero byariho byibasira ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru.

Kwegura kwa Henry kumaze iminsi gutegerejwe.

Ihuriro ry’ibihugu byo mu birwa bya Karayibe ryari ryaratangaje ko ribona Henry nk’ikibazo ku mahoro ya Haiti, ko akwiye kwegura hakajyaho Inama y’inzibacyuho yo guhererekanya ubutegetsi.

Mbere, Washington yari yifuje ko Henry asubira mu gihugu akayobora guhererekanya ubutegetsi, ariko ubukana bw’impagarara mu gihugu bwatumye Washington ihindura ibitekerezo.

Henry, adashyigikiwe na Amerika cyangwa abaturanyi be, byabonekaga ko nta yandi mahitamo yari asigaranye uretse kwegura.

Haiti: Iby’ibanze wayimenyaho

Abaturage: miliyoni 11.5 million (ikigereranyo)

Ubuso: 27,800 km² (u Burundi buyirutaho gato)

Aho iri: Mu birwa bya Karayibe iruhande rwa Dominican Republic

Indimi: Igifaransa, Igicreole cya Haiti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa