skol
fortebet

Perezida Sall yisubiyeho areka ibyo kwimura amatora

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa Sénégal byatangaje ko Macky Sall agiye kubaha icyemezo cy’urukiko amatora akaba vuba byihuse nkuko abaturage be babimusabye ndetse bagakora imyigaragambyo.

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Sénégal rwanzuye ko ibikorwa byo kwigiza inyuma amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare binyuranyije n’amategeko, runatesha agaciro iteka rya Perezida Macky Sall riyimurira mu Ukuboza 2024.

Mu itangazo ibiro bya Perezida byashyize hanze,byemeje ko Perezida Sall yisubiriye agahindura icyemezo yari yafashe.

Byagize biti “Perezida arashaka gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.”

Abadepite bari bamaze kwemeranya na Macky Sall ko amatora yasubikwa ariko uru rukiko rwo rwagaragaje ko uyu mwanzuro unyuranyije n’amategeko.

Icyemezo cyo gusubika amatora cyateje imyigaragambyo mu gihugu yaguyemo abantu batatu, abandi barakomereka.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bishimiye icyemezo cy’urukiko ndetse banasaba ko Macky Sall yategura amatora mbere y’uko manda ye irangira tariki 2 Mata 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa