skol
fortebet

’Tshisekedi agomba gutabwa muri yombi’-Umuvugizi wa M23

Yanditswe: Friday 23, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi politiki wa M23, Lawrence Kanyuka,yavuze ko Tshisekedi agomba gutabwa muri yombi ’akabazwa ibyaha byo kwica abaturage.’

Sponsored Ad

Ibi Kanyuka yabivuze ubwo yari mu muhango wo kwereka abanyamakuru Umuyobozi mushya [Administrateur] wa Rutshuru ugomba na we kwereka abanyamakuru ikipe bazayoborana teritwari.

Yagize ati:"Tshisekedi agomba gutabwa muri yombi akabazwa ibyaha byo kwica abaturage."

Kanyuka agakomeza ngo ’Tuzakomeza tubohore utundi duce, [...] kugeza ubwo inshinga Tshisekedi izajya itondagurwa mu mpitagiye.’

Avuga ko Perezida Tshisekedi atatowe, ko ariya atari amatora, ko imashini zo gutoreraho zari no mu ngo. Ati ’Tshisekedi ntagomba gufatwa nka Perezida wa Repubulika.’

Ati ’Twe AFC/M23 turi mu nzira tugana i Kinshasa kubohora igihugu kuko ubutegetsi bukomeje kwica abaturage.’

Kanyuka yabwiye abanyamakuru ko yihuta, agiye i Mweso gushyikiriza ubufasha abavanwe mu byabo.

Ati ’Hano [Rutshuru] twazanwe no gushakira ibyangombwa by’ibanze abaturage badafite aho barambika umusaya.’ Akaboneraho gusaba imiryango itabara kujya gufasha M23 kwita kuri abo baturage b’i Mweso muri Masisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa