skol
fortebet

Zelensky yirukanye umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine

Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine yirukanye umugaba mukuru w’ingabo, Valerii Zaluzhnyi ahita amusimbuza undi.

Sponsored Ad

Bikurikiye guhwihwisa ko hari ukutumvikana hagati ya perezida na Jenerali Zaluzhnyi, wayoboye ibikorwa by’intambara bya Ukraine kuva intambara n’Uburusiya yatangira.

Mu itegeko-teka rya perezida, Jenerali Oleksandr Syrskyi umenyereye urugamba yatangajwe nk’umusimbura we.

Ni yo mpinduka ya mbere ikomeye cyane ibayeho mu buyobozi bw’igisirikare cya Ukraine kuva Uburusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022.

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo bucyeneye "kuvugururwa" kandi ko Jenerali Zaluzhnyi ashobora "kuguma mu ikipe" y’ubuyobozi.

Ku wa kane, Zelensky yagize ati: "Guhera uyu munsi, ikipe nshya y’ubuyobozi igiye gufata ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine."

Zaluzhnyi ni Jenerali ukunzwe kandi wizerwa n’abasirikare ba Ukraine hamwe n’abaturage b’icyo gihugu, ndetse amaze igihe afatwa nk’intwari y’igihugu.

Ikusanyabitekerezo ryo mu gihe cya vuba aha gishize ryerekanye ko gukundwa kwe kuri hejuru cyane ugereranyije na Zelensky.

Perezida yavuze ko we na Jenerali Zaluzhnyi bagiranye "ikiganiro cyo kubwizanya ukuri" ku mpinduka zicyenewe mu gisirikare, kandi ko yamushimiye ku kurinda Ukraine ku gitero cy’Uburusiya.

Zelensky yavuze ko umugaba mukuru w’ingabo mushya, Jenerali Syrskyi, ari inararibonye mu ntambara yo kwirwanaho no mu ntambara yo kugaba ibitero.

Yayoboye urugamba rwo kurwana ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, mu ntangiriro y’igitero cy’Uburusiya mu 2022.

Nyuma yaho, ku mpeshyi y’uwo mwaka, yacuze umugambi anayobora igitero cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya gitunguranye kandi cyageze ku ntego i Kharkiv, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine.

Kuva icyo gihe yari umukuru w’ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Ukraine - hamwe mu hantu habiri h’ingenzi mu gitero cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya.

Zelensky yagize ati: "Tugomba gutuma uyu mwaka uba uw’ingenzi cyane.

"W’ingenzi cyane mu kugera ku ntego za Ukraine zo mu ntambara. Uburusiya ntibushobora kwemera gutyo gusa kubaho kwa Ukraine yigenga - ari na ryo nshingiro ry’ubuzima bwo kwigenga kw’igihugu cyacu."

Yavuze ko uko "kuvugurura" ubuyobozi bw’ingabo "si uguhindura amazina" cyangwa ngo bibe bishingiye kuri politiki, ko ahubwo bishingiye ku kuyobora ingabo za Ukraine no ku bunararibonye bw’abakomanda b’ingabo ku rugamba.

Yongeyeho ati: "Ibikorwa by’ingabo bigomba guhinduka bikaba ibirimo ikoranabuhanga rikataje cyane kurushaho. Ubuyobozi bugomba gusubirwamo."

Zelensky yavuze ko uyu mwaka yiteze kubona gahunda irambuye ijyanye n’ingabo, igaruka ku kuntu intambara n’Uburusiya imeze mu by’ukuri. Yavuze ko hacyenewe uburyo butandukanye bwo kuyobora abasirikare ku rugamba, gukusanya abasirikare no ku bijyanye no gushyira abantu mu gisirikare.

Mykhailo Podolyak, umujyanama w’umukuru w’ibiro bya perezida, yavuze ko icyo cyemezo cyari gicyenewe mu kuvugurura amayeri yakoreshejwe mu gitero cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya cyo mu mwaka ushize.

Yunze mu rya Zelensky ku kuba hacyenewe gukumira ko habaho kuguma ahantu hamwe ku rugamba no gushaka ibisubizo birimo ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Uko kwirukana umugaba mukuru w’ingabo kwakiriwe mu buryo butandukanye. Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi babaye aba mbere mu kubinenga.

Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yashimiye Jenerali Zaluzhnyi umurimo yakoreye Ukraine, yongeraho ko yizeye ko abategetsi bazagaragaza impamvu zatumye bakora impinduka.

Oleksii Honcharenko, Depite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Ukraine Petro Poroshenko, yavuze ko icyo cyemezo ari "ikosa rikomeye cyane" perezida yakoze. Yavuze ko bizateza ibyago ku gihugu, yongeraho ati: "Twese iri kosa rizatugiraho ingaruka."

Undi Depite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Valentyn Nalyvaichenko wo mu ishyaka Batkivschina, yavuze ko ubuyobozi bwa gisirikare mu gihe cy’intambara "ni ikintu dukwiye kubungabunga, gushyigikira, kitari icyo kunenga, ahubwo cyo gufasha mu buryo bwose bushoboka".

Mu itangazo, Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Rustem Umerov yashimiye Jenerali Zaluzhnyi, agira ati: "Jenerali Valerii Zaluzhnyi yakoze umwe mu mirimo igoye cyane - kuyobora ingabo za Ukraine mu ntambara ikomeye n’Uburusiya.

"Ariko intambara ntikomeza kumera kimwe. Intambara irahinduka kandi igasaba impinduka. Ingamba [urugamba] zo mu 2022, 2023 na 2024 ni ibintu bitatu bitandukanye. 2024 izazana impinduka nshya, tugomba kuba tuziteguye. Uburyo bushya, amayeri mashya biracyenewe.

"Uyu munsi, icyemezo cyafashwe cyuko hacyenewe guhindura ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine.

"Nshimiye byimazeyo Valerii Fedorovych ku bikorwa byose yagezeho n’intsinzi."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa