skol
fortebet

Padiri Uwimana w’umuraperi yahishuye byinshi ku buzima bwe nk’umuhanzi

Yanditswe: Saturday 18, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Padiri w’umuraperi…

Ujya wibaza ko ibyo byashoboka?

Sponsored Ad

Jean-François Uwimana, umaze imyaka 12 ari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, mu burengerazuba bw’u Rwanda, yakoze ibyo benshi babona nk’agashya.

Kuva mu 2015, yinjiye mu muziki utari uwa Kiliziya – uyu umenyereweho kuba utuje uzwi nka ’chant grégorien’ – akora injyana zitandukanye nka rap, reggae, umuziki gakondo wa Kinyarwanda, n’izindi njyana avuga ko akora bitewe n’uko zimujemo.

Ati: "Rap ni yo bahise banyitirira, ariko mfite rap – niba ari zingahe? – eshatu. Iziri kuri YouTube ni ebyiri.

"Ariko jyewe nkora byose, biterwa n’ikinjemo. Ntabwo ndi ’fixe’ ahantu hamwe, na ’traditionnelles’ [gakondo] ndazikora, mfite indirimbo yitwa Kana k’Iwacu."

Uyu ufite n’umukandara w’umukara muri karate, avuga ko bamwe mu bahanzi yafatiyeho urugero mu muziki we ari Rick Ross na Garou.

Yagiye mu Budage mu 2019 gukora igitaramo yari yatumiwemo, aho abari bamutumiye avuga ko banamufashije kuhakomereza amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, cyangwa PhD.

Ubu ni ho yabaye akorera n’ubutumwa bwa gisaserdoti, muri Diyosezi ya Erfurt (soma Eyafot), rwagati mu Budage.

Uyu Padiri, uri mu kigero cy’imyaka 30, avuga ko igitekerezo cyo kwinjira muri uyu muziki cyaje ubwo yari amaze nk’imyaka ibiri ari Padiri.

Ati: "Najyaga mu misa... hanyuma nasohoka nkaganira n’abana... abana babaga bafite amatsiko – kubona umuntu ufite imyaka makumyabiri n’ingahe gusa yabaye Padiri, no mu maso nagaragaraga nkaho ndi muto cyane...

"Ariko naganiriza abana, ntangira kubona ko nyuma ya misa batajya bakomeza kuririmba indirimbo zo mu Kiliziya", ahubwo avuga ko baririmbaga izo bihimbiye zijyanye no kunywa itabi.

Mu kuganira n’abo bana – avuga ko banakinanaga umupira w’amaguru na karate – bamubwiye ko izo ndirimbo zo mu Kiliziya zari zabasinzirije, bamubwira ko uwabaha "akantu [akaririmbo] gashyushye" bajya banaziririmba no hanze ya Kiliziya.

Nyuma Musenyeri yaje kumusaba ko nk’umunyamuziki, yakora indirimbo nk’izo, kuko ngo byagaragaraga ko urubyiruko rukomeje kujya mu yandi madini rukurikiyeyo umuziki ushyushye.

"Ubwo mpuje ibyo bitekerezo byombi, nza kugaruka kuri paruwasi [ya Muhororo aho yatangiriye nka Padiri], ndavuga nti ’ariko ubundi, reka nkwereke... Ni yo ndirimbo ya mbere nahise nkora yitwa Gusenga,’" amashusho yayo ayafata ageze muri paruwasi ya Mubuga.

’N’iyo nigisha ntabwo mbishyiramo umugaga cyane’

Padiri Uwimana avuga ko nta mpungenge ajya agira z’uko hari abakristu bamwe – bakomeye ku bya kera bazi ko Padiri ari umuntu utuje – bashobora kugendera ku buryo bw’imibyinire n’imiririmbire ye ntibahe agaciro n’inyigisho ze zo mu misa.

Aseka, ati: "Oya, jyewe n’iyo nigisha ariko ntabwo mbishyiramo umugaga cyane.

"Mfite ’style’ [uburyo] yanjye, mvuga nyine nkuko meze... abakristu nyine, umuntu utanzi ashobora kwikanga... abantu batanzi ntabwo bashobora gupfa kwemera ko ndi Padiri [iyo] ntambaye imyenda y’abapadiri.

"Kandi na ’visage’ [mu maso] yanjye, sindi mukuru cyane... imisatsi... ushobora kugira ngo ni umuntu w’umusitari [star] usanzwe uri aho ngaho."

Naho ku kuba muri za videwo zimwe agaragaramo abyinana n’inkumi, avuga ko bigarukira mu ndirimbo.

Ati: "Abantu benshi iyo bambonye barikanga.

"Nanjye hari igihe nyine mbanza kubitekerezaho neza, ariko izo [indirimbo] muri ’camera’ bwo nta kibazo kuko nyine zibera kuri ’camera’, n’abantu nta n’ubwo mba nziranye na bo cyane."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa