skol
fortebet

Burundi: Umuyobozi wa Komini yahagaritse inama z’Ishyaka CNL avuga ko zituma abanyeshuri batsindwa

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komini Nyabihanga,iherereye mu ntara ya MWARO yatangaje ko amanama ya CNL yose ahagaritswe kubera ko atuma ubumenyi mu mashuri bugabanuka i Nyabihanga hamwe n’i kibogoye.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yagiye hanze kuwa 03 Mata 2020,uyu muyobozi wa Komini Nyabihanga witwa Ntunzwenimana yavuze ko Ibikorwa by’ishyaka CNL byose byahagaritswe kubera ko ngo ibirimo inama bidindiza ireme ry’Uburezi.

Uyu muyobozi yavuze ko izi nama za CNL zituma abanyeshuri barangara bagatera umugongo abarimu n’ababyeyi bityo ntibakurikirane neza amasomo.

Bamwe mu babonye iyi baruwa bavuze ko iki cyemezo nta kindi kigamije uretse guca integer abarwanashyaka ba CNL ihabwa amahirwe menshi yo kuzabiza icyuya ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020 nta gihindutse.

Mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2019,Ishyaka rya CNL ryibasiwe bikomeye n’abagizi ba nabi kuko ibiro 3 byaryo muri Komini Gashikanwa mu ntara ya Ngozi byasenywe mu ijoro rimwe.

Uretse kurimbura izi nyubako z’ishyaka CNL,abagizi ba nabi bo ku musozi witwa Buhoro, uri mu gace ka Gatobo bateye ibiro byaho basiba amagambo yari yanditse ku bikuta byabyo.

Mbere y’aho gato,Taliki ya 30 Nyakanga 2019, ibiro by’ishyaka CNL muri zone Gatete y’intara na komine Rumonge byatewen’abantu batamenyekanye barabisenya.

Ibyo byari bibaye ibiro bya 10 by’iri shyaka bitwitswe,b isenywe cyangwa bigasigwa amazirantoki nk’uko byatangajwe na Terence Manirambona ushinzwe gutangaza amakuru muri iri shyaka ku rwego rw’igihugu.

Yavuze ko ikibabaje ari uko mu gihugu kirimo inzego nyinshi zishinzwe umutekano kuva ibikorwa nk’ibi bitangiye nta n’umwe wafashwe ngo abibazwe.

Bwana Manirambona yavuga ko ubwo bugizi bwa nabi budasanzwe bwiyongereye ku yandi marorerwa iri shyaka ryakorewe mu ntara nka za Bubanza, Bujumbura,Cibitoke, Ngozi na Rumonge.

Yagize ati: “Nko gusiga amazirantoki ku biro byacu ni ibintu birenze ibitekerezo. Biragoye kumva uburyo mu mashyaka arenga 30 usanga CNL ariryo shyaka ryonyine rikorerwa ibyo”.

Abayobozi b’intara n’abandi bo muri CNDD FDD bashinje abarwanashyaka ba CNL ko aribo bisenyera ibiro ndetse bagahohotera bagenzi babo kugira ngo bereke amahanga ko bari gutotezwa.

Icyakora kuwa 16 Gashyantare 2020, nibwo habaye inteko idasanzwe y’ishyaka CNL yemeje ko umuyobozi w’iri shyaka Agathon Rwasa ariwe uzarihagararira mu matora ya perezida azaba mu kwezi kwa gatanu w’umwaka wa 2020.

Bwana Agathon Rwasa uzwi cyane muri politiki y’u Burundi n’umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo gutsinda aya matora yo muri Gicurasi bitewe n’imbaga nyamwinshi y’abamushyigikiye.

Iri shyaka CNL (Congrès National Pour la Liberté) rya Agathon Rwasa ryemewe na Leta y’u Burundi ku wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019 binatangazwa na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.

Kuwa 11 Werurwe 2020 nibwo Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Burundi,CENI,yemeje ko abakandida batandatu aribo bemerewe kwiyamamriza kuyobora u Burundi barimo Evariste Ndayishimiye watanzwe n’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza , Agathon Rwasa wo mu ishyaka CNL, Gaston Sindimwo wo mu ishyaka UPRONA akaba ari na Visi Perezida w’u Burundi, Leonce Ngendakumana uhagarariye ishyaka Sahwanya-FRODEBU ndetse n’abakandida babiri bigenga aribo Dieudonne Nahimana na Francis Rohero.

Nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rwemeje ko Domitien Ndayizeye wigeze no kuyobora iki gihugu akaza kuvaho mu 2000 binyuze mu masezerano ya Arusha, watanzwe n’ishyaka KIRA-BURUNDI nawe yemerewe kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa