skol
fortebet

Papa Francis yasabye ko Intambara zahagarikwa ku isi hagashakishwa igisubizo cya Coronavirus

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

Umushumba wa kiriziya Gatorika ku isi yose,Papa Francis, kuri iki Cyumweru yifatanyije n’umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres mu gusaba ihagarikwa ry’intambara zose ku isi kugira ngo amahanga ashobore guhuriza hamwe imbaraga mu krwanya icyorezo cya Covid 19.

Sponsored Ad

Papa yatangarije ibi muri misa asoma buri cyumweru I Vatican. Uyu mushumba yunze mu rya Guterres nawe wasabye ko intambara zose ku isi zahagarara kuwa mbere w’icyumweru gishize.

Umuryango w’abibumbye [ ONU] riri kugerageza kuganira kugira ngo intambara zimaze iminsi muri Siriya, Yemeni, na Libiya zahagarara.

Guterres yavuze ko inzego zishinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu mur’ibi bihugu zazahaye cyane kubera intambara ku buryo Coronavirus ibigezemo nta n’umwe wasigara.

Ibitekerezo

  • INTAMBARA aho kugirango zihagarare ku isi,ziriyongera.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa