skol
fortebet

Perezida Evariste Ndayishimiye aravugwaho gushyiraho abaguverineri 6 bose bakomoka mu Gisirikare n’izindi nzego z’umutekano ibintu bitari kuvugwaho rumwe

Yanditswe: Sunday 12, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aravugwaho gushyiraho abaguverineri batandatu bose bakomoka mu gisirikare, igipolisi cyangwa mu nzego z’ubutasi, ibintu bitavugwaho rumwe nubwo itegeko shingiro ryemejwe mu myaka ibiri ishize ritabuza aba bantu kujya mu myanya y’ubuyobozi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 10 Nyakanga nibwo Sena y’u Burundi yemeje amazina ya ba guverineri b’intara bahiswemo n’umukuru w’igihugu, Evariste Ndayishimiye. mu ba guverineri 18 barimo na Meya wa Bujumbura, batandatu ni ba ofisiye bakuru bava mu gisirikare, igipolisi ndetse no mu rwego rw’igihugu rw’ubutasi rutavugwaho rumwe.

Igenwa ry’aba bagabo b’impuzankano ku myanya mbere yari igenewe abasivili bije nyuma y’igenwa na none ry’abajenerali bahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD mu myanya y’ingenzi muri guverinoma nshya no muri perezidansi.

Iyi nkuru dukesha AFP iravuga ko guverineri w’intara uturutse mu bashinzwe kurinda igihugu cyangwa umutekano w’igihugu yaherukaga gushyirwaho mu myaka igera muri 20 ishize mu gihe cy’intambara hagati y’abaturage yamennye amaraso menshi mu Burundi hagati y’1993 na 2006.

Pacifique NIninahazwe, umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile ikorera mu buhungiro, yavuze ko uku guhitamo kuje gushimangira guhindura inzego z’igihugu iza gisirikare nk’uko byagaragaye bwa mbere ku bantu Perezida Ndayishimiye yashyize muri guverinoma.

Bitandukanye n’Itegeko Nshinga ryo mu 2005, itegeko rishya ryemejwe mu myaka ibiri ishize ntiribuza abasirikare cyangwa abapolisi kujya mu myanya y’ubuyobozi.

Umwe mu bayobozi bakuru atanga ibisobanuro kuri iri tegeko, atanga urugero rw’Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Bujumbura, Gen. Jimmy Hatungimana (uri ku ifoto), agira ati:

Intego yari ukutabuza igihugu izi mpano zagaragaje ubushobozi bwazo bwo kuyobora mu gisirikare n’igipolisi.

Usibye kunenga kwinjiza abasirikare n’abapolisi mu buyobozi bw’intara, hari abandi banenga ko abo mu bwoko bw’Abatutsi badahagariwe. Biravugwa ko muri ba Guverineri 18, Abatutsi ari batatu gusa mu gihe Abahutu ari 15.

Ibi ngo bikaba binyuranyije n’ihame ryo mu itegeko nshinga ryo guhagararirwa ku rugero rwa 60% ku Bahutu na 40% ku Batutsi. Umwe mu bavugizi ba guverinoma y’u Burundi ariko, avuga ko iri ringaniza ry’amoko ku bijyanye na ba guverineri ridateganywa mu itegeko nshinga.

Ibi ariko ntabivugaho rumwe na sosiyete sivile ikorera mu buhungiro ivuga ko guverinoma itazuyaje mu gutegeka iri ringaniza mu miryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta (ONGs), ngo yari irimo Abahutu bacye ugereranyije n’Abatutsi, mu gihe ngo itegeko nshinga ritabiteganya nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa