skol
fortebet

Ronald Rutarindwa yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda, Ronald Rutarindwa, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nkuko amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda arimo gucicikana kuri Twitter ari kubivuga.

Sponsored Ad

Amakuru yagiye ahagaragara avuga ko Rutarindwa ari umucangamutungo w’umwuga akaba n’umunyamuryango w’Ikigo cy’abacungamutungo ba Leta bemewe (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR).

Biravugwa ko yatawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize, tariki 21 Werurwe asanzwe ahantu bacuruza agakawa hitwa Cafe Javas iri mu isoko rigezweho rya Shoprite Lugogo Mall riherereye muri Kampala.

Inzego z’umutekano za Uganda ntacyo ziratangaza kuri iki kibazo ndetse n’u Rwanda ntacyo rurabivugaho. Ikizwi n’uko CMI yakunze guta muri yombi Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abahagenda rubita intasi z’u Rwanda.

Ni ibirego Abanyarwanda bagiye bahakana ndetse u Rwanda rusaba ko umuturage warwo ufashwe yazajya ashyikirizwa ubutabera niba hari ibyo aregwa. Benshi mu Banyarwanda bagiye bafatwa, bagakorerwa iyicarubozo, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagacuzwa ibyabo.

Iki ni ikibazo kiri mu byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba kuva mu myaka ibiri ishize kugeza n’aho u Rwanda mu byiswe kugira inama abaturage barwo, ko batajya muri Uganda. Ibi biraba mu gihe ibihugu byombi bikiri mu biganiro harebwa uko umubano wanozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa