skol
fortebet

Syrie : ‘Ibagiro ry’abantu’ ryavumbuwe muri Gereza ya Saidnaya ryakangaranyije abantu

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International washyize ahabona raporo y’iyicarubozo rikorerwa imfungwa muri gereza ya leta ya Syria iri i Saidnaya.
Guhera muri 2011, abantu basaga ibihumbi 13 bamaze kwicirwa muri iyo gereza. Ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka ine. Abo bantu bishwe mu buryo bwa kinyamaswa nkuko Jeune Afrique yabitangaje. Iyi gereza iri muri kilometero 30 uvuye mu murwa mukuru w’iki gihugu Damas. Ikikijwe n’ubutaka bunini bufite ubuso busaga (...)

Sponsored Ad

Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International washyize ahabona raporo y’iyicarubozo rikorerwa imfungwa muri gereza ya leta ya Syria iri i Saidnaya.

Guhera muri 2011, abantu basaga ibihumbi 13 bamaze kwicirwa muri iyo gereza. Ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka ine. Abo bantu bishwe mu buryo bwa kinyamaswa nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Iyi gereza iri muri kilometero 30 uvuye mu murwa mukuru w’iki gihugu Damas. Ikikijwe n’ubutaka bunini bufite ubuso busaga hegitari 30. Hashize igihe kinini abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru babujijwe gusura iyi gereza.

Abamaze kwica muri iyo myaka biganjemo abasivili batagira kivugira bafatwa nk’abanzi b’ubutegetsi bwa Perezida Bachar al-Assad .

Abo bose bishwe bamanitswe hagati y’umwaka wa 2011 na 2015 nkuko Amnesty International.

Muri raporo Amnesty International yatangaje uyu munsi ifite amapaji 48 yise politiki nyayo yo gutsemba, harimo ubuhamya bw’abantu 84 bahoze bafungiye muri iyo gereza, abacamanza n’abarinzi bayo.

Ubuhamya bw’ababajiwe bwerekana ko buri cyumweru, abanyururu bajyanwaga imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Damas bakiregura mu gihe cy’iminota itatu bagategekwa kwemera ibyo batakoze biciye mu kubakorera iyicarubozo.

Umwe muri bo yavuze uko byakorwaqga, ati ”baba babapfutse amaso, amaboko aboshye, ku buryo mutabasha kumenya umucamanza, ndetse n’icyo musinyira.”

«Ntibakumenyesha ibyaha ushinjwa, ntimuba mwemerewe kugira ubunganira mu mategeko cyangwa kuvugira kuri telefoni. Nta burenganzira na bumwe muba mufite.”
Muri iyo gereza ngo usanga harakozwe urutonde rw’abagomba kwicwa, barimo abatarigeze bamenyeshwa ibijyanye n’imanza zabo."

Umwe mu baharinda yavuze ko hari abajyanwa mu cyumba kiri munsi y’ubutaka usanga bakorerwa ihohoterwa ridasanzwe ku buryo bataka mu majwi adasanzwe.
Ati “ Uburyo bataka bitera ubwoba abandi banyururu, bataka nk’abasaze… ntabwo ari ijwi risanzwe, si ibisanzwe. Bataka nk’abari gukurwaho uruhu ari bazima.”

Uburyo bicwamo burenze ubwenge bwa muntu

Umwe mu bahoze ari abacamanza bakurikiranye uko bicwa, yavuze ko nyuma yo gukorerwa ihohoterwa ritandukanye, mu ijoro hagati, bajyanwa mu cyumba bagomba kwicirwamo. Binjira bari hagati ya 20 na 50. Amaso aba apfutse, bakamanikwa ahantu bamara iminota iri hagati ya 10 na 15, bamwe barapfa, abafite ibiro bike barimo urubyiruko ntibapfe. Abo barabafata bakabica babavunnye amajosi.

Abishwe bahishwa he?

Amnesty International, ikomeza ivuga ko ibyo bikorwa kabiri mu cyumweru. Imirambo ihambwa mu cyo rusange, ahari ubutaka bw’abasirikare, hafi ya Damas.

Ubwo bwicanyi bukorerwa muri gereza, ariko abicwa babanza kwimwa amazi, ibiryo ndetse n’ubuvuzi. Babuzwa kandi kuvugana, barahohoterwa, na bo bagategekwa guhohoterana. Ibyo bitera impfu za buri munsi kuri bamwe.

Umwe mu bahoze ari abanyururu ati “ Buri munsi hari abanyururu babiri cyangwa batatu bagombaga gupfa aho twabaga(…) ndibuka ko umurinzi yatuzabaga abapfuye. Ati “ muri nimero ya mbere ni bangahe? Mu ya kabiri….”

Iyi politiki y’u bwicanyi ikorwa mu buryo bw’ibanga, abategetsi ba Syrie, bakaba babigiramo uruhare , kuko ibihano by’urupfu bigomba kwemezwa na Mufti wa Syrie, Minisitiri w’Ingabo cyangwa umugaba mukuru w’ingabo, byose bigakorwa mu izina rya perezida wa Syrie Bachar al-Assad.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa