skol
fortebet

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana agaruye umuco wo kubanza kurambagizanya mbere yo kurushinga

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana yasabye urubyiruko rugiye gushaka kujya rubanza gufata umwanya wo kumenyana no kwiganaho mbere yo kurushinga kuko aribyo byabafasha kubaka urugo rwiza kandi rurambye.

Sponsored Ad

Nyirahabimana yagiriye inama abakiri bato bifuza kurushinga gufata umwanya wo kurambagizanya n’uwo bagiye kurushinga bakamenyana birushijeho mbere yo kubana.

Ati “ Icyo tubwira urubyiruko n’abakiri bato ni ugufata akanya ko kubanza kumenyana bihagije mbere y’uko bajya gusezerana imbere y’amategeko, ni nayo mpamvu hari n’igihe cyo kubatoza no kubasaba ngo nabo ubwabo bamenyane hakabaho n’umwanya wo kubigisha ibijyanye n’umuryango.”

Yakomeje avuga ko atabashishikariza kubana mu buryo butemewe n’amategeko ahubwo abasaba gufata igihe gihagije cyo kumenyana no kwiganaho kuburyo bajya kubana baziranye kuri buri kimwe n’imiryango yabo yaramaze kumenyana.

Amb Nyirahabimana yavuze ko akenshi iyo abantu bihutiye kubana cyane cyane batasezeranye imbere y’amategeko, urugo rwabo rukunda kubonekamo ibibazo bishingiye ku kutizerana ndetse bikanagira ingaruka ku gihugu.

Yakomeje avuga ko umugabo cyangwa umugore ubayeho muri ubu buzima adashobora gukorera urugo rwe neza, bikaba intandaro y’ubukene mu miryango ndetse bikanatuma abantu batarukorera neza uko bikwiriye.

Ibitekerezo

  • Yabivugiye he ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa