skol
fortebet

Icyogajuru Dart cyoherejwe na NASA mu isanzure cyashwanyukiye mu kirere

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Icyogajuru cyiswe Dart cyashwanyagurikiye mu isanzure nyuma yo kugonga ikibuye (asteroid) mu butumwa cyari cyoherejwe mo kugerageza.

Sponsored Ad

Uku kugongana kwari kugambiriwe kandi kugamije kureba niba amabuye yo mu isanzure yugarije kugonga isi ashobora kwigizwayo neza.

Camera ya Dart yoherezaga amashusho buri segonda kugera ku munota wa nyuma igonganye n’ibuye ry’umurambararo wa 160m ryiswe Dimorphos.

Abagenzura ubu butumwa bari ku kigo cya Johns Hopkins University Applied Physics Laboratory (JHU-APL) bahise batera hejuru mu byishimo ubwo Dimorphos yari yuzuye mu mboni ya camera ya Dart mbere y’uko byose biba umwijima.

Bizafata ibyumweru, kugira ngo abahanga muri siyanse b’ikigo NASA cya Amerika bamenye neza niba koko ubu butumwa bwageze ku ntego.

Gusa, Dr Lori Glaze ukuriye ishami rya ‘planet science’ muri NASA avuga ko ikintu gikomeye cyane cyagezweho.

Ati: “Dutangiye igihe gishya cy’umuntu, igihe dushobora kubasha kwirinda ikintu cy’icyago nka asteroid cyava mu isanzure. Mbega ibintu byiza; ntabwo twigeze tugira ubu bushobozi mbere”

Naho Dr Elena Adams enjeniyeri wo muri kiriya kigo ati: “Abatuye isi bashobora gusinzira neza” bazi ko bafite igisubizo mu bwirinzi mu isanzure.

Aba bahanga bazamenya niba bageze ku ntego, cyangwa bitakunze, mu kwiga impinduka kuri orbit ya Dimorphos yazengurukaga indi asteroid yitwa Didymos.

Indebakure(telescope) zo ku isi zizatanga ibipimo nyabyo kuri aya mabuye yombi.

Mbere y’uku gusekurana, Dirmophos yakoreshaga hafi amasaha 11 n’iminota 55 mu kuzenguruka ririya buye byegeranya ry’umurambararo wa 780m.

Iki gihe cyitezweho kugabanukaho iminota micye nyuma y’uku kurigonga kwabayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa