skol
fortebet

Imbuga za Facebook na Tweeter ziratangira guhangana byeruye muri iki cyumweru

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kompanyi Meta, nyir’urubuga Facebook, igiye gutangiza ’app’ nshya yo guhangana na Twitter, ivuga ko izatangira gukora ku wa kane.

Sponsored Ad

Iyo ’app’, yitwa Threads kandi iboneka ku bashaka kuyitumiza mbere y’igihe kuri Apple App Store, izaba ishamikiye kuri Instagram.

Amafoto yafashwe yayo agaragaza aho gukorera (dashboard) hasa nka Twitter. Meta ivuga ko Threads ari "app yo kuganiriraho ishingiye ku kwandika".

Iki gikorwa ni cyo cya vuba aha cyane cyo guhangana hagati y’umukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, na nyiri Twitter, Elon Musk.

Mu kwezi gushize, bombi bemeranyijwe kumvana ingufu, nubwo bitazwi niba aba bagabo bari bakomeje (batarakinaga) ku kuba barwana koko.

Asubiza ku butumwa bwo kuri Twitter buvuga kuri Threads, Musk, mu gisa nk’ukundi kuninura (kunnyega) Zuckerberg, yagize ati: "Imana ishimwe ko zikora neza cyane".

Hagati aho, Twitter yavuze ko ’dashboard’ yayo yitwa TweetDeck, kuva mu minsi 30 iri imbere izajya ikoreshwa n’abishyuriye iyo serivisi.

Icyo cyemezo ni wo muhate wa vuba aha cyane wa Musk, mu gihe agerageza gutuma abakoresha Twitter bajya muri serivisi y’ifatabuguzi ryayo, izwi nka Twitter Blue.

Ku wa gatandatu, uyu muherwe utunze za miliyari z’amadolari yagabanyije umubare w’ubutumwa (tweets) abakoresha Twitter bashobora kubona, avuga ko impamvu ari uko Twitter yari irimo "gukurwaho amakuru" mu buryo bukabije.

Kuri iyi ’app’ Threads ya Meta, bigaragara ko kuyikoresha bizaba ari ubuntu - kandi nta mbogamizi zizaba ziriho ku mubare w’ubutumwa umuntu uyikoresha ashobora kubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa