Kenya: Abategetsi muri Guverinoma bafungiwe ingendo zo hanze zidakenewe
Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023
Guverinoma ya Kenya yakuyeho ingendo yise izidasobanutse abayobozi bagirira mu mahanga zigamije guhombya igihugu.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Felix Koskei yavuze ko ingendo zakuweho zirimo kujya kwiga, amahugurwa n’ ubushakashatsi abakozi ba leta bitwazaga bagatsemba umutungo w’igihugu.
Kwitabira inama nabyo byashyizwe mu ngendo zidafite icyo zivuze ku bategetsi ba Kenya bazitabiraga, nabyo bikurwaho.
Minisiteri Koskei yagiriye inama abayobozi bakoraga ingendo nkizo kujya bakurikirana ibyo hifashishijwe iya kure, aho gukomeza kwangiza umutungo wa Leta
Ibitangazamakuru muri Kenya byanditse ko ingendo z’abategetsi hanze y’igihugu zahombeje akayabo kabarirwa muri Miliyari 14 z’amashiringi ya Kenya . ni ukuvuga hafi Miliyoni 94 z’Amadorari y’America($94m; £78m) , mu gihe kingana n’Amezi 9 yambere y’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto .
Minisitiri Koskei yashimangiye ko ingendo zo mu mahanga zizongera gukorwa n’abategetsi ari izigamije kuzuza inshingano za Guverinoma gusa n’izishobora gufatirwamo ibyemezo bireba Igihugu muri rusange gusa.
Kuri iki, Minisiteri zasabwe gutoranyamo ba Minisitiri batatu na ba Guverineri 3 bazajya bahagararira abandi mu ngendo zo hanze, aho bazajya bahabwa misiyo itarenze iminsi 3 mu cyumweru. Ni ukuvuga byibura iminsi 45 ku mwaka mu ngendo zo mu mahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *