Niger: UN yateguje ibihe by’inzara izibasira abaturage nyuma ya coup d’Etat
Yanditswe: Friday 18, Aug 2023
Ishamir ry’umuryango w’abibumbye riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi ryaburiye ko Niger ishobora kwibasirwa n’inzara ikomeye nk’ingaruka za Coup d’etat iheruka muri iki gihugu mu kwezi gushize.
Volker Türk yahamagariye agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Niger kwihutira gushyira mu ngiro ibiteganwa n’itegeko nshinga ry’igihugu.
Yagize ati” Niger nk’igihugu gisanzwe gifite ubukungu bukiyubaka, ibintu bigiye kongera kuba bibi cyane bitewe n’uko imipaka yafunzwe bigakoma mu nkokora ubucuruzi buyambukiranya. Hakiyongeraho kuba ubu igihugu nta mashanyarazi gifite kugeza ubu”
Ubu butumwa buje nyuma y’uko ibihugu by’uburengerazuba bw’Afurika bihuje abakuru b’ingabo zabyo ku ncuro ya kabiri muri Ghana ngo barebe ko hari icyo bakora mu buryo bwa Politiki bagasubiza Bazoum ubutegetsi yahiritsweho n’agatsiko k’abasirikare bamurindaga.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *