RDC ikeneye akayabo k’Amadorari y’America ngo ikemure ikibazo cy’ingendo zo mu kirere
Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023
Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye byihuse miriyoni 33 z’Amadorari ngo ihangane n’ikibazo cyo kutagira indege itwara abagenzi mu kirere.
Minisiteri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, yabibwiye Minisiteri muri minisiteri ishinzwe ubwikorezi wari kumwe n’ubutegetsi bwa Congo Airways isigaranye indege imwe gusa nayo ubu ifite ibibazo
Ibitangazamakuru muri kongo byaramutse byandika ku kifuzo cya minister w’intebe cyigamije gukemura ikibazo cy’ubwikorezi bwo mu kirere gikomeje kuba ingorabahizi.
Dore nk’ubu indege imwe sosiyeti ya Congo Airways yari isigaranye nayo yagize ibibazo bya moteri kuburyo iri gusuzumwa. Bivuze ko uwashaka kuva cyangwa kwerekeza muri iki gihugu akoresheje indege ya congo bitamukundira kugera igihe kitazwi
Ni mu gihe kandi RDC iherutse guhagarika indege za Rwandair zerekera muri iki gihugu kubera ibibazo bya Politiki.
Ubutegetsi bwa Congo bwiyemeje gushyira mu biganza inzira yo gukemura ubwikorezi bwo mu kirere cyabo buhangayikishije kugeza ubu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *