skol
fortebet

U Rwanda rugiye kwakira miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda azashorwa mu guhinga urumogi

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rurateganya kwakira ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhinga no gutunganya igihigwa cy’urumogi.

Sponsored Ad

U Rwanda rurateganya kwakira ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhinga no gutunganya igihigwa cy’urumogi.

Ni igihigwa kizajya gikoreshwa mu buvuzi bwemewe, bitandukanye n’abakoresha urumogi mu buryo butemewe n’amategeko.

Ikinyamakuru The New Times cyanditse ko iri shoramari ry’ubuhinzi bw’urumogi riri mu bucuruzi 100 buhanzwe amaso mu gihugu.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, kivuga ko ishoramari ryo guhinga no gutunganya urumogi ku isi hose biteganijwe ko riziyongera mu myaka iri imbere, aho rizava ku gaciro ka miliyari 28.3 z’amadolari y’Amerika ryariho mu 2021, rikagera hejuru ya miliyari 197.7 mu 2028.

Inyandiko za RDB zivuga ko aya ari amahirwe afatika u Rwanda rukwiye kubyaza umusaruro.

Bimwe mu bicuruzwa bizakoreshwa mu buvuzi, harimo ibibabi by’urumogi, ibiribwa bikoze mu rumogi ndetse n’amavuta yarwo.

Mu myaka 2 ishize nibwo u Rwanda rwemeye umugambi w’ishoramari ry’ubuhinzi no gutunganya urumogi ariko ibiturutsemo bikoherezwa hanze y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa