skol
fortebet

Tanzania: Umucuruzi wari uciriritse yahindutse umuherwe mu kanya gato nyuma yo kugurisha amabuye y’agaciro

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umucukuzi uciriritse wo muri Tanzania mu gihe gito cyane yahindutse umuntu utunze miliyoni z’amadorari nyuma yo kugurisha amabuye abiri y’agaciro yacukuye yitwa Tanzanite - niyo manini abonetse kugeza ubu muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Saniniu Laizer, aya mabuye yombi apima ibiro 15Kg, yayishyuwe miliyoni 3,4 z’amadorari ya Amerika, ayaguriwe na minisiteri ya mine.

Bwana Laizer, umugabo ufite abana barenga 30, yabwiye BBC ati: "Ejo hazaba ibirori bikomeye".

Tanzanite iboneka gusa mu majyaruguru ya Tanzania, ni ibuye rikorwamo imirimbo.

Ni rimwe mu mabuye y’agaciro aboneka hacyeya cyane ku isi, umwe mu bahanga mu by’amabuye y’agaciro avuga ko aya mabuye ashobora kuzaba yaracitse mu myaka 20 iri imbere.

Iri buye riboneka mu mabara y’icyatsi kibisi, umutuku, idoma n’ubururu.

Igiciro cyaryo kigenwa n’umwihariko waryo - uko rirushaho gushashagirana mu ibara runaka niko rirushaho guhenda.

Bwana Laizer mu cyumweru gishize nibwo yacukuye aya mabuye yombi.

Rimwe ripima 9.2Kg irindi 5.8Kg, uyu munsi kuwa gatatu nibwo yayagurishije mu gikorwa cy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu majyaruguru ya Tanzania ahitwa Manyara.

Kugeza ubu, ibuye rinini rya Tanzanite ryari ryaracukuwe ryapimaga 3.3Kg.

Perezida John Magufuli yahamagaye uyu mucukuzi Laizer amushimira kuri ibi yagezeho.

Bwana Magufuli, mu 2015 ajya ku butegetsi yijeje kurengera inyungu z’abacukuzi b’amabuye y’agaciro no kongera inyungu leta iyavanamo.

Uyu ’miliyoneri’ mushya yavuze iki?

Bwana Laizer, w’imyaka 52, ufite abagore bane, yavuze ko ari bubage imwe mu nka ze mu birori ari gutegura.

Avuga kandi ko ateganya gushora imari aho atuye, ahitwa Simanjiro mu karere ka Manyara.

Ati: "Ndashaka kubaka iguriro rinini n’ishuri. Ndashaka kubaka iryo shuri hafi y’iwanjye. Hari abakene benshi hano hafi badashobora kujyana abana babo ku ishuri".

"Ntabwo nize ariko nkunda ibintu bikozwe mu buryo bw’umwuga. Rero nifuza ko abana banjye bazayobora ibyo bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga".

Uyu mugabo avuga ko amahirwe yamugwiririye atazahindura ubuzima bwe bwo gukomeza korora inka ze 2,000. Kandi ko nubwo abaye umuherwe bitazatuma afata ingamba zidasanzwe mu buzima.

Ati: "[Aha] hari umutekano uhagije. Nta kibazo kizabaho. Nshobora no kugenda nijoro nta kibazo".

Urukuta

Bamwe mu bacukuzi baciriritse nka Bwana Laizer, bibasaba kugira uruhushya rwa leta rwo gucukura Tanzanite, ababikora magendu barakumirwa, cyane cyane hafi y’ahacukurira kompanyi zikomeye.

Mu 2017, Bwana Magufuli yategetse igisirikari kubaka urukuta rwa 24Km ruzengurutse agace bikekwa ko ariho hasigaye amabuye ya Tanzanite ku isi.

Aha ni kuri 4Km enye gusa uvuye ku ntango y’umusozi wa Kilimanjaro mu karere ka Manyara.

Hashize umwaka umwe, leta ya Tanzania yatangaje ko inyungu ivana mu mabuye y’agaciro yiyongereye kubera kurinda aho hantu.

BBC

Ibitekerezo

  • Ni amahirwe adasanzwe!!! Nakomere cyane.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye barumviraga imana kandi batariberaga mu byisi gusa.

    Ngo atunze Abagore 4 n’abana 30?Ntibisanzwe kabisa.Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye umutima",banga kumvira Imana.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.Tuge dutandukanya ibyo amadini yigisha n’ibyo mu byukuri bible ivuga.Kenshi abakuru b’amadini babisobanura nabi,bishakira inyungu zabo.Niyo mpamvu muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” iyo duhitamo idini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa