skol
fortebet

Nyarugenge: Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke yakoze impanuka

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo, yakoze impanuka, abagera kuri barindwi barakomereka.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka bivugwa ko yari iteye ubwoba yabereye ahazwi nko kwa Mutwe,mu murenge wa Gitega,akarere ka Nyarugenge.

Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri yarenze umuhanda igwa mu ngo z’abaturage.

Hakomeretsemo abana barindwi muri iyi modoka ariko na bo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.

Polisi ibinyujije kuri X, yagize iti:"Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda batabaye, abakomeretse bagejejwe kwa muganga barimo kwitabwaho."

Ababibonye bavuga ko yaba shoferi n’abandi barimo nta kibazo gikomeye bagize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa