skol
fortebet

Abacamanza bananiwe kumvikana ku mikirize y’urubanza bafatana mu mashati

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamategeko mu gihugu cya Nigeria barashinjwa ubunyamwuga bucye. ni nyuma y’uko hagaragaye amashusho aberekana barwana nyuma yo kutumvikana.

Sponsored Ad

ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino mu gihugu cya Nigeria, nta kindi kiri kuvugwa uretse abanyamategeko babiri bashwaniye mu rubanza hanyuma batangira kurwana imbere y’abantu bari bitabiriye urubanza.

Daily Post yandikirwa muri Nigeria, yatangaje ko aba bacamanza bakomoka mu mujyi wa Obukpa muri leta ya Enugu mu gace ka Nsukka.

Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abanyamategeko babiri bashwana cyane hanyuma bose bagaterura intebe bashaka kuzikubitana.

Muri ayo mashusho arimo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, umunyamategeko umwe yumvikana avuga ngo "Ni umwana muto... ni umusazi." Undi ahita amwiyama akamubwira ngo "Ibeshye wongere unkoreho"

Umunyamategeko wa mbere arongera amutonganya cyane akamubaza umukozeho ndetse akanamwita umusazi ariko undi munyamategeko bari kumwe arahaguruka atandukanya abo bombi bari bariye karungu bagiye kurwana.

Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana icyo aba banyamategeko baza guhanishwa nyuma yo gukora ibitemewe mu rubanza imbere y’abantu nyamwinshi bari baje mu rubanza.

Dore amashusho agaragaza abanyamategeko babiri muri Nigeria bashyamirana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa