Afurika y’Epfo: Jacob Zuma byemejwe n’Urukiko Rukuru ko agomba gusubira muri gereza
Yanditswe: Friday 14, Jul 2023
Kuri uyu wa Kane, Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwanze guhindura icyemezo cy’urukiko cyari gisanzwe cyemeza ko Jacob Zuma wahoze aroi perezida agomba gusubira muri gereza nyuma yo kurekurwa by’agateganyo hakiri kare kubera impamvu z’uburwayi .
Icyemezo cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga gishobora gusubiza Zuma muri gereza, nyuma y’imyaka ibiri atawe muri yombi bwa mbere bigateza imyigaragambyo ikomeye yaguyemo byibuze abantu 337.
Ishami rishinzwe imfungwa n’abagororwa ryatangaje ko riri gusuzuma icyo cyemezo no kugisha inama mu by’amategeko mbere yo gutanga ibisobanuro. Umuvugizi wa Zuma yanze kugira icyo atangaza ku cyemezo cyafashwe.
Zuma w’imyaka 81 yakatiwe mu 2021 igifungo cy’amezi 15 kubera ko yanze icyemezo cy’urukiko cyo gutanga ibimenyetso mu iperereza ryakozwe kuri ruswa yo mu rwego rwo hejuru mu myaka icyenda yamaze ku butegetsi, ryarangiye muri 2018.
Yishyikirije abayobozi muri Nyakanga 2021, ariko nyuma y’amezi abiri arekurwa by’agateganyo kubera ubuzima butari bwifashe neza.
Umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire rwasanze icyemezo cyo kurekura Zuma by’agateganyo hakiri kare "kitemewe" kandi ko agomba gusubira muri gereza kugira ngo arangize igihano cye kubera gusuzugura urukiko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *