skol
fortebet

Amerika ikomeje gusukiranya ibihano kuri Uganda kubera itegeko ribangamira Abatinganyi

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, yatangaje ko Perezida Museveni yashyize umukono ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.

Sponsored Ad

Depite Among yavuze ko iryo tegeko ari ingenzi mu bijyanye no kubungabunga umuryango nk’uko n’abaturage bakomeje kubisaba ndetse ashima Perezida Museveni ku bw’ibikorwa bye bihamye bigamije inyungu z’igihugu.

Blinken yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihangayikishijwe n’isinywa ry’iryo tegeko yise ko rihungabanya uburengenzira bwa muntu, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Uganda.

Byatumye uyu Munyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, atangaza ko Amerika izakora ibihsoboka byose ikabungabunga uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.

Itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere rigira riti “Ukunanirwa kwa Uganda mu kurengera uburenganzira bw’abo mu muryango wa LGBTQ+ ni kimwe mu bigize ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu bishyira abaturage ba Uganda mu kaga no guhumanya isura y’igihugu nk’ahantu habereye ishoramari, iterambere, ubukerarugendo n’impunzi.”

Blinken yatangaje kandi ko yasabye Minisiteri kuvugurura amabwiriza agenga ingendo z’abturage n’abacuruzi b’Abanyamerika hamwe no guhagarika visa z’abayobozi ba Uganda n’abandi bantu bagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu burimo n’ubw’aba-LGBTQ+.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ni we wa mbere wahagarikiwe visa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere.

Ibitekerezo

  • Dushaka amasho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa