Burundi: Gen Bunyoni wari ufite inzu 153 n’imodoka 43 yasabiwe igihano kiremereye n’Ubushinjacyaha
Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gen. Alain Guillaume Bunyoni, yasabiwe gufungwa burundu no gutanga ihazabu yikubye kabiri umutungo afite adashobora kugaragariza inkomoko yawo.
Gen. Bunyoni akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gushaka kwica umukuru w’igihugu, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gutuka Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwasabye ko amazu 153 hamwe n’imodoka 43 bya Gen Bunyoni bifatwa bikagurishwa.
Uru rubanza rwari rumaze iminsi ine rubera muri gereza nkuru ya Gitega ari nayo Bunyoni amaze iminsi afungiyemo.
Icyemezo cy’urukiko kizasomwa nyuma y’iminsi 30.
Ku munsi wa gatatu w’iburanisha ry’uru rubanza rw’uwahoze ari Minitiri w’Intebe w’Uburundi, General Alain Guillaume Bunyoni yireguye ku byaha bibiri.
Umushinjacyaha yamushinje ko yahungabanyije ubutunzi bw’igihugu mu gutunga amafaranga y’agaciro mu nzu iwe no kuyatanga uko yishakiye. Ibyo ngo bigahungabanyaurwego rwo kuvunja amafaranga.
Alain Guillaume Bunyoni, ubwe, yireguye mu magambo make ashingiye ku ngingo ya 430 y’igitabo mpanabyaha. Yavuze ko nta na hamwe ivuga ko kizira gutunga amafaranga mu nzu. Yavuze ko hari ayo yatunze mu nzu bijyanye n’ibyo akeneye kuyakoresha, ayandi akayabika muri banki.
Yireguye kandi ku cyaha ashinjwa cyo gukoresha umwanya we mu nyungu ze bwite.
Ibyaha byose ashinjwa uko ari 9 yabyireguyeho byose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *