skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yiyemeje guhana umutegetsi wibye Sima n’amabati bya leta

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye yemeza ko abategetsi bahawe guhagararira igihugu hanze bashinjwa ruswa n’ibindi byaha bagiye kubageza imbere y’ubutabera.
Ibi Perezida Evariste Ndayishimye yabitangaje ku wa mbere mu ntara ya Rumonge iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba,aho yagiye kwakira Guverineri mushya washyizweho.
Uyu yasimbuye Consolateur Nitunga uheruka kugirwa umujyanama muri ambasade y’Uburundi i Kinshasa muri Kongo.
Perezida Ndayishimiye yemeza ko vuba Nitunga agiye (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye yemeza ko abategetsi bahawe guhagararira igihugu hanze bashinjwa ruswa n’ibindi byaha bagiye kubageza imbere y’ubutabera.

Ibi Perezida Evariste Ndayishimye yabitangaje ku wa mbere mu ntara ya Rumonge iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba,aho yagiye kwakira Guverineri mushya washyizweho.

Uyu yasimbuye Consolateur Nitunga uheruka kugirwa umujyanama muri ambasade y’Uburundi i Kinshasa muri Kongo.

Perezida Ndayishimiye yemeza ko vuba Nitunga agiye kugarurwa kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Consolateur Nitunga ashinjwa kwiba amabati na sima byo Kubaka no gusana amashuri, byari byatanzwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Abayobozi b’uturere batatu n’umujyanama wa Guverineri w’intara ya Rumonge kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize bari muri gereza bakurikiranyweho iby’iyo dosiye.

Mu rugendo yakoreye mu ntara ya Rumonge, Perezida Neva yafashe kandi akanya kanini avuga ku bategetsi basamara, abadakora ibikorwa bashinzwe, abadafasha abaturage, abasahura n’abanyereza umutungo w’igihugu,n’abandi.

Yanaburiye ko azaha bikomeye bamwe mu barwanashyaka ba CNDD FDD iri ku butegetsi badindiza iterambere.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa