skol
fortebet

DRC:Gen. Major Ilondo Efondo Hugo wa FARDC yagejejwe mu rukiko

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gen. Major Ilondo Efondo Hugo wahoze ayobora akarere ka 14 ka Gisirikare ka FARDC n’abo bareganwa, yagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Sponsored Ad

Uyu akurikiranweho kunyereza imodoka yo mu bwoko bwa K-RAZ y’akarere ka 17 ka gisirikare muri Congo Central.

Umucamanza ukuriye urukiko rwa gisirikare yagize ati“Uregwa General Major Ilondo Efondo Hugo wahoze ayobora akarere ka 14 ka Gisirikare mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Colonel Kimpembi Ndongala, Capt. Mwenyemali, Capt. Pakulu Anda Jean na Adjudant Mbula Saïdi bakurikiranyweho kuba baranyereje imodoka ya gisirikare yo mu bwoko bwa K-RAZ y’akarere ka 17 ka Gisirikare kugira ngo itware ibicuruzwa by’umuyobozi runaka ku muhanda wa Kinshasa- Kamba- Kinzau mu ntara ya Kongo Central…”

Umucamanza yakomeje agaragaza ko iyi modoka yanagonze izindi modoka ebyiri, bityo hapfa abantu benshi ndetse n’abandi barakomereka ku muhanda w’igihugu numero ya mbere mu mudugudu wa Mfuma-Mfuma nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.

Urukiko rwashakaga kumenya niba hari abatangabuhamya, rwasanze abagize ingaruka n’impanuka ari ababuranyi. Rwahise rero rwimurira iburanisha ku wa Mbere, itariki ya 7 Kanama 2023, kugirango abanyamategeko bashobore kubanza kwiga amadosiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa