skol
fortebet

Ethiopia nayo yahagurukiye ubutinganyi isaka amahoteli yose bukorerwamo

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 10 kanama, ubuyobozi bw’umujyi muri Ethiopia bwatangaje ko abashinzwe umutekano barimo guhiga bukware mu mahoteri, utubari na resitora aho bivugwa ko hakorerwa ubutinganyi.

Sponsored Ad

Ibihugu byinshi byo muri Afurika bihana kuryamana kw’abahuje ibitsina babihuje byashyize mu bikorwa iryo tegeko mu myaka yashize, aho leta nyinshi zashyizeho amategeko akomeye ndetse n’ibihano, aho iziheruka ari Ghana na Uganda.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina muri Ethiopia ukomeje kwihisha kubera ko aba bantu bahura n’ivangura rikabije kandi bagatinya ihohoterwa bakorerwa hamenyekanye umwirondoro wabo.

Ibiro bya Addis Abeba (urwego rwa leta) bishinzwe amahoro n’umutekano, bivuga ko bigiye gufata ingamba "zirwanya ibigo bikorerwamo ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina" nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, kandi ko hamaze kugabwa igitero kuri imwe muri guest house zo muri uyu mujyi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Ubuyobozi bw’umujyi bwanditse ku rubuga rwa Facebook bugira buti: "Niba hari ufitiye impuhwe abakora iki gikorwa giteye ishozi cyangwa n’abantu n’Imana, (ibiro) bizakomeza kugira icyo bikora."

Kuryamana kw’abahuje ibitsina birabujijwe mu mategeko ya Ethiopia, ariko nta makuru ya vuba aha avuga ko hari abantu bahamwe n’iki cyaha cyo kwishora mu busambanyi bahuje ibitsina.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, itsinda ryunganira abaryamana bahuje ibitsina, House of Guramayle, ryatangaje ko ryamaganye ubwiyongere bukabije bw’ibitero byibasira abantu muri Ethiopia bishingiye ku mahitamo y’abo bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa igitsina biyumvamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa