skol
fortebet

EU yadohoreye uwabaye minisitiri n’uwari ukuriye urwego rw’ubutasi muri RDC

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje kuri uyu wa 19 Kamena 2023 ko yakuye ku rutonde rw’ibihano babiri begereye uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila.

Sponsored Ad

Abo ni Kalev Mutond wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi (ANR) na Emmanuel Ramazani Shadary wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu .

Aba bombi bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera uruhare bagize mu kubangamira uburenganzira bwa muntu no kubangamira amatora yo mu 2018.

Inama y’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku manza zaciwe n’Urukiko Rusange rwa CJEU (Urukiko rw’Ubutabera rw’u Burayi) muri Werurwe 2023 nk’uko Mediacongo.net yabyanditse.

Icyakora, ibihano by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bijyanye n’ibi byaha bashinjwa bizaguma kubandi ku bandi 15 bari kubiryozwa.

Eu yijeje ko izakomeza gushyigikira urugamba rwo kurwanya ukudahana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagamijwe gushyikiriza ubutabera abakoze ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.

Ku ya 5 Ukuboza 2022, Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yafashe icyemezo cyo guhindura ibipimo ngenderwaho kugira ngo yemererwe gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ishyigikira, ifasha cyangwa yungukira mu makimbirane akoreshwamo intwaro, cyangwa mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa