skol
fortebet

Gabon: Madamu wa Ali Bongo Afungishijwe ijisho

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umufasha wa Ali Bongo aherutse kuvanwa ku butegetsi bwa Gabon yashinjwe ibyaha bitandukanye birimo no kunyereza amafaranga ya reta no gukoresha amafaranga yabonye mu buryo bunyuranije n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Sponsored Ad

Umucamanza mukuru Republika ya Gabon, Andre Patrick Roponat, yatangaje aya amakuru, avuga ko Madamu Sylvia Bongo Ondimba Valentin afungishijwe ijisho

Mu itangazo yasomeye kuri tereviziyo y’igihugu, Andre Patrick Roponat, yasobanuye ko ibyaha umugore wa Ali Bongo ashinjwa atabikoze wenyine.

Sylvia Bongo Ondimba Valentin, yegetsweho ibyo byaha byose nyuma y’ukwezi kumwe gusa ubutegetsi bw’umugabo we Ali Bongo Ondimba, buhiritswe n’agatsiko k’abasirikare.

Noureddin Bongo Valentin, umuhungu wa Ali Bongo nawe yashinjwe ibyaha birimo ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

Noureddin afunganywe na bamwe mu bahoze muri reta ya se, barimo ba soma mbike be babiri bahoze bashinzwe minisiteri zibarizwamo ibikorwa by’ingufu zitanga amashanyarazi.
Umuhungu wa Ali Bongo afunganywe kandi n’abakiri bato bahoze mu biro bya se

Hagati aho, radiyo y’Ubufaransa, RFI, yatangaje ko hari abanyamategeko mu bufaransa bakomeje gusaba ko umutungo w’umuryango wa ba Bongo mu Bufaransa ufatirwa, ugafasha mu nyungu z’abanyagihugu.

Nkuko biri ku rubuga rwa X rwa RFI, abo bashingamateka basabye ko inzu zigera ku 30 kandi z’agaciro kanini, Ubufaransa bwemeza ko umuryango wa ba Bongo waguze bidaciye mu mategeko, zihindurwamo inzu zakira abatagira aho baba.

RFI ivuga ko icyipfuzo cyabo bashingamateka kimaze amezi menshi, cyongeye kuzamuka nyuma ya Coup d’Etat yakorewe Ali Bongo.

Biteganijwe ko icyifuzo cy’abo bashingamateka gishyikirizwa abo bireba tariki ya 3 mu kwezi gutaha ku kwakira 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa