skol
fortebet

Gen Bunyoni yakatiwe igifungo cya burundu agenda akubita agatoki ku kandi

Yanditswe: Friday 08, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Uburundi yakatiwe gufungwa ubuzima bwose [burundu] n’urukiko rw’ikirenga.

Sponsored Ad

Urubanza rwe rwasomewe muri gereza ya Gitega aho asanzwe afungiwe.

Bunyoni yahamwe n’ibyaha byose uko ari birindwi yashinjwe birimo kugerageza kwica umukuru w’igihugu, guhirika inzego zatowe n’abaturage, guhungabanya ubukungu bw’igihugu no kurya ruswa.

Ibyo byose we na bagenzi be babiburanye babihakana avuga ko nta byemezo umushinjacyaha yerekanye bigaragaza uko yabikoze.Bose basabaga ko barekurwa.

Uretse gufungwa burundu, Alain Guillaume Bunyoni azamburwa kandi ibibanza n’amazu ane, hamwe n’imodoka 14 irimo iyo mu bwoko bwa Hummer.

Muri iyo dosiye General Bunyoni ari kumwe n’abandi bantu batandatu. Barimo abashoferi be babiri, umwe mu bamwubakiraga amazu,uwari umuyobozi mu gipolisi, uwari umukozi w’iperereza hamwe n’umukuru w’agace kitwa Mubone mu misozi iteganye n’umujyi wa Bujumbura, aho Bunyoni yahungiye mbere y’uko afatwa mu kwezi kwa kane.

Ibihano byakatiwe abandi:

Desire Uwamahoro wari umuyobozi muri polisi: imyaka 15
Samuel Destin Bapfumukeko wari umukozi w’iperereza: imyaka 15
Melchiade Uwimana wari umukuru wa Mubone: imyaka 3
Isaac Banigwannzigo, umushoferi: imyaka 3
Côme Niyonsaba, umwubatsi w’amazu: imyaka 3
Didace Igiraneza ,undi mushoferi wa Bunyoni, ni we wenyene wagize umwere.

Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, Emmanuel Gateretse,ubwe niwe wasomye ibihano byahawe na Alain Guillaume Bunyoni n’abo bari hamwe batandatu.

Nk’uko byagenze ubwo urubanza rwarimo kuburanishwa, icyumba cyo muri gereza ya Gitega aho urubanza rwasomewe hari harinzwe cyane.

Abinjira babanje gusakwa bakwa amakaramu, impapuro n’ibindi byose byibazwa ko bishobora gufata amajwi cyangwa amashusho.

Ubwo urubanza rwari rumaze gusomwa abarusomewe batari kumwe n’ababunganira, Bunyoni wari ukeye mu maso, yumvikanye abwira bagenzi be abahumuriza ati ’’Ubutabera ntiburangiriye aha’’ , bisobanuye ko bashobora kuzajurira.

Gusa bababajwe n’uko nta kopi y’urubanza bagiye bahawe kugira batangire kwitegura kujurira.

Bunyoni yafashwe mu kwezi kwa kane nyuma y’amezi atandatu akuwe mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri leta ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ubwo urubanza rwaburanishwaga,ntihavuzwe neza igihe yakoreye ibyo byaha yashinjwe nubwo yari amaze imyaka irenga 15 ari mu myanya ikomeye y’ubutegetsi muri leta y’Uburundi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa