skol
fortebet

Hamenyekanye amakuru mashya ku rubanza rwa Kabuga

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwaburanishaga Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwabwiwe ko hari intambwe imaze guterwa mu gushaka igihugu azarekurirwamo by’agateganyo.

Sponsored Ad

Kabuga, inyandiko y’urukiko ivuga ko afite imyaka 88, ntiyari ari mu cyumba cy’urukiko kubera uburwayi.

Muri Nzeri (9) uyu mwaka, uru rukiko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwanzuye ko rukomeje ingingo yo guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Kabuga ku mpamvu z’uburwayi, kandi ko azarekurwa by’agateganyo.

Icyo cyemezo cyamaganywe na leta y’u Rwanda n’abarokotse jenoside. Kabuga aregwa ibyaha birimo nko gushishikariza rubanda mu buryo butaziguye gukora jenoside yifashishije radio-televiziyo RTLM yari abereye perezida-fondateri.

Kabuga – utarireguye kuri buri cyaha aregwa kuko ataburanye – mu ntangiriro y’urubanza ibyo ashinjwa yabyise "ibinyoma".

Mu rukiko kuri uyu wa gatatu, umucamanza Iain Bonomy yavuze ko ashimira intambwe imaze guterwa n’umunyamategeko Emmanuel Altit, ukuriye itsinda ryunganira Kabuga, mu gushaka igihugu azaba arekuriwemo by’agateganyo.

Me Altit yavuze ko atari igikorwa cyaboroheye. Yasabye ko kuvuga kuri iyo ngingo bishyirwa mu muhezo.

Nyuma y’uwo muhezo, umucamanza Bonomy ukuriye uru rugereko yavuze ko babwiwe ku bihugu bishobora kuzakira Kabuga.

Yavuze ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere yiteze ko Me Altit azabwira urukiko intambwe imaze guterwa.

Umucamanza Bonomy yavuze ko nubwo Kabuga mbere hari hafashwe icyemezo cyuko yarihirwa abunganizi nk’umuntu utishoboye, byaje kugaragara ko afite amikoro yatuma yirihira abunganizi.

Gusa ngo hari ikibazo cyuko adashobora kugera ku mitungo ye kuko yafatiriwe.

Ubwanditsi bw’urukiko bwavuze ko buzarindira ko imirimo yose irangira kuri iyi dosiye, bukabona gutanga umubare wose w’amafaranga, "ubwo ubufasha mu mategeko buzaba buhagaze".

Abajijwe uko Kabuga amerewe muri iki gihe, Me Altit yabwiye urukiko ko "afite intege nkeya cyane" kandi ko amagara ye yabaye mabi cyane mu gihe cya vuba aha gishize.

Ariko Me Altit n’umuryango wa Kabuga ngo bishimira ko arimo kwitabwaho uko bikwiye.

Kuri iyi ngingo ijyanye n’ubuzima bwe, na bwo byavugiwe mu muhezo ubwo Me Altit yavuga ku bibazo byihariye bijyanye n’ubuzima bwe.

Iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 30 Werurwe (3), umucamanza Bonomy yari yarisubitse "kugeza igihe kitazwi".

Hari nyuma yuko uruhande rw’ubwunganizi bwa Kabuga n’urw’ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y’inzobere zigenga.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe – ku busabe bw’urukiko – n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

Muri iyo raporo, izo nzobere zavuze ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Iyo raporo irimo ko "ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe" bwa Kabuga "bwagabanutse", ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ("clinical dementia").

Ibyo byatumye ku itariki ya 10 Werurwe uru rugereko rw’i La Haye ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe, ahubwo ruha umwanya izo nzobere zisabwa ibisobanuro mu rukiko kuri iyo raporo.

Nyuma yaho, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bavuze icyo batekereza ku bisobanuro by’izo nzobere na raporo yazo, kugeza ku itariki ya 30 Werurwe.

Ku itariki ya 6 Kamena (6) ni bwo urugereko rwatangaje umwanzuro wo mu rwego rw’ubucamanza kuri iyo raporo y’inzobere zigenga, no ku ngingo z’ubushinjacyaha n’ubwunganizi kuri iyo raporo, ruvuga ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

Muri Nzeri, urugereko rw’ubujurire na rwo rwashimangiye ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa