skol
fortebet

Hamenyekanye igihe Donald Trump yamaze muri gereza n’ingwate yatanze ngo arekurwe

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba w’uyu wa kane uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasohotse muri kasho y’akarere ka Fulton County mu mujyi w’Atlanta nyuma y’iminota 20 ahageze agatabwa muri yombi ngo akorerwe dosiye ku byaha akurikiranyweho.

Sponsored Ad

Uyu wahoze ategeka Amerika akurikiranyweho ibyaha bikomeye by’uburiganya n’ubugambanyi bifitanye isano n’uko yaba yarageregeje kuburizamo ugutsindwa kwe muri leta ya Georgia.

Bwana Trump yageze kuri gereza nyuma gato y’isaa moya n’igice z’umugoroba wo kuwa Kane muri Amerika, ni ukuvuga isaa saba n’igice z’ijoro ry’uwa kane rishyira uyu wa gatanu ku masaha yo mu Rwanda. Aha yahise afatwa ifoto igomba gushyirwa kuri dosiye y’ibirego akurikiranyweho.

Bibaye ku nshuro ya kane mu gihe cy’amezi atanu Trump aca agahigo ko gutabwa muri yombi agakorerwa dosiye, ibitarigeze bibaho mbere ku wahoze ari Perezida w’Amerika.

Bwana Trump yaje kurekurwa akazaburana ari hanze nyuma yo kwishyura ingwate ingana n’ibihumbi 200 by’amadolari y’Amerika – ni ukuvuga asaga miliyoni 244 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iyo ni ingwate abamwunganira mu mategeko bari bumvikanyeho na Madamu Fani Willis, umushinjacyaha w’akarere k’ubucamanza ka Fulton County mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mbere yo kwinjira mu ndege ye ku kibuga cy’i Atlanta, Donald Trump yavugishije abanyamakuru akanya gatoya kuri uku gutabwa muri yombi kwe.

Uyu wahoze ari perezida w’Amerika yagize ati: “Ibimaze kubera aha, ni ikinamico y’ubutabera. Nta kibi twakoze. Nta kibi nakoze, kandi buri wese ibyo arabizi.”

Bwana Trump yongeyeho ko “ibyo barimo gukora ari ukwivanga mu matora.” Ati: “Nta kibi twigeze dukora, kandi dufite uburenganzira bwose, bwo kutemera amatora dutekereza ko yabayemo uburiganya.”

Icyakora yanze gusubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Nta mu perezida wundi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari wakarezwe ibirego nshinjabyaha, ariko Trump we ubu araregwa ibirego 91 mu nyandiko z’ibirego enye yashyiriweho. Izo zishingiye ku bikorwa akekwa ko yakoze haba mbere y’uko aba perezida, mu gihe yari perezida ndetse na nyuma y’uko manda ye irangiye mu ntangiriro za 2021.

By’umwihariko, muri leta ya Georgia akurikiranyweho ibirego 13, aho umushinjacyaha Willis yasabye tariki ya 23 y’ukwezi kwa Cumi nk’umunsi wo gutangira kumuburanisha hamwe n’abandi bantu 18 bareganwa. Icyakora Trump n’abo bareganwa bashobora kwanga ko urubanza rutangira mu mezi abiri ari imbere. Mu gihe byagenda uko, Bwana Scott McAfee, umucamanza mukuru w’akarere ka Fulton County ni we uzagena itariki rwatangirira.

Nubwo akurikiranyweho ibyaha byinshi, Trump ni we uyoboye mu bahatanira guhagararira ishyaka ry’abarepubulikani mu matora ya 2024, aho azaba ahatana na Perezida Joe Biden, byitezwe ko azagenwa n’ishyaka ry’abademokarate.

Hatitawe ku gihe urubanza rw’i Atlanta rushobora gutangirira, Trump asanzwe afite ibyumweru agomba kuzamara yitaba ubutabera mu mezi atandatu abanza ya 2024 ngo yiregure ku byaha nshinjabyaha aregwa.

Icyakora nyuma yo kubona ko mu bo bahatanira itike yo guhagararira ishyaka, ku ikusanyabitekerezo ari we uyoboye – n’amanota arenga 40 ku ijana – yanzuye kutitabira ikiganiro-mpaka cya mbere cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa