skol
fortebet

Inzobere yavuze ko Kabuga atashobora gusubiza ku byo aregwa

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Gillian Mezey ni we wumviswe uyu munsi mu iburanisha ku rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Profeseri Mezey ni umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze raporo ku buzima bwa Kabuga yatangajwe muri uku kwezi kwa gatatu, irimo ko ubuzima bwe butatuma ashobora kugira uruhare bya nyabyo mu rubanza rwe.
Profeseri Mezey yabwiye urukiko ko Kabuga "nta bushobozi afite bwo gusubiza ku birego".
Yabaye uwa kabiri muri (...)

Sponsored Ad

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Gillian Mezey ni we wumviswe uyu munsi mu iburanisha ku rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Profeseri Mezey ni umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze raporo ku buzima bwa Kabuga yatangajwe muri uku kwezi kwa gatatu, irimo ko ubuzima bwe butatuma ashobora kugira uruhare bya nyabyo mu rubanza rwe.

Profeseri Mezey yabwiye urukiko ko Kabuga "nta bushobozi afite bwo gusubiza ku birego".

Yabaye uwa kabiri muri izi nzobere ubajijwe kuri iyi raporo n’ubushinjacyaha, ubwunganizi bwa Kabuga hamwe n’inteko y’abacamanza.

Kabuga, wari ukurikiye iburanisha mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’urukiko, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha aregwa.

Profeseri Mezey yari ari mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Itsinda ry’abanyamategeko bunganira Kabuga ryari riri mu rukiko, mu gihe abashinjacyaha bo bitabiriye iburanisha mu buryo bw’iyakure bw’amashusho bari i Arusha muri Tanzania.

Iburanisha ryashyizwe mu muhezo nibura inshuro imwe ku busabe bwa Maître Emmanuel Altit wunganira Kabuga, ubwo hari hatangiye kuvugwa ku makuru y’umwihariko ku buzima bwe.

Ibyo inzobere yavuze mu ncamake:

Ubuzima bwa Kabuga bwabaye nabi cyane kuva mu kwezi kwa 12 mu 2022

Kwibagirwa cyane kwe nta buryo byashobora guhagarikwa cyangwa ngo bivanweho

Si ngombwa kuzongera kumusuzuma mu mezi ari imbere

Byashoboka ko yajya aza mu rubanza nk’indorerezi gusa

Maître Altit yabajije Profeseri Mezey gusobanura ukuntu ubuzima bwa Kabuga bwabaye nabi cyane guhera mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2022.

Yasubije atanga ingero, ko bitandukanye na mbere yaho, ubwo yasuzumaga Kabuga kuri iyi nshuro yabonye kuba maso kwe kwaragabunutse, ko yanyuzagamo agasinzira, ntamenye aho aherereye, ukwezi arimo, ndetse ko adashobora kwakira amakuru mashya y’urusobe ngo aze kongera kuyibuka.

Yavuze ko nubwo nk’uyu munsi biboneka ko yari akurikiye, uwaza kumubaza nyuma yaho ibyavuzwe atabyibuka.

Profeseri Mezey yavuze ko uburyo bwo kuba yaburanishwa mu nyandiko nta cyo bwahinduraho.

Yongeyeho ko kwibagirwa cyane kwa Kabuga nta buryo byashobora guhagarikwa cyangwa ngo bivanweho.

Umushinjacyaha Grace Harbour yabajije iyi nzobere niba Kabuga yongeye gusuzumwa nka nyuma y’amezi runaka hari icyo byagaragaza gishya ku buzima bwe.

Yasubije ko nta cyahinduka kuko Kabuga afite ibibazo bikomeye by’ubuzima kandi bya karande, ko n’iyo uburwayi bumwe yaba yarabukize, ubundi bwaba bukiriho. Ati: "Mfitiye icyizere ibyo twagezeho mu bushakashatsi".

Harbour yanamubajije igisobanuro cy’ibiri muri raporo ko Kabuga nta kindi kintu kirenze ku birego ashobora gusobanukirwa.

Yasubije ko ibyo bijyanye n’amakuru y’urusobe acyenerwa mu rubanza, ko ubushobozi bwo kubika amakuru mu mutwe, kuri we "ntaburiho".

Ibyo ni na byo Profeseri Mezey yasubije umucamanza Mustapha El Baaj, ubwo yari amubajije niba kudasobanukirwa ibirego kwa Kabuga kugikomeje.

Gusa iyi nzobere yongeyeho ko Kabuga azi icyo jenoside ari cyo, ko mu kumusuzuma yamubwiye ko ari "ugutsemba abantu", ariko ko nta kirenzeho asobanura usibye kuvuga ko ibyo aregwa ari "ibinyoma".

Ngo ugerageje gukomeza kubimubazaho, ashobora kureka kukuvugisha.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yabajije Profeseri Mezey niba abona ko Kabuga afunzwe mu buryo bwiza, asubiza "yego".

Bonomy yamubajije niba umuntu ufatwa ko nta bushobozi afite bwo kuburana, ashobora kuba yagira ubwo bushobozi bitewe n’uburyo bw’aho ikoranabuhanga rigeze ubu.

Yasubije "oya", ko nubwo hariho ikoranabuhanga ugereranyije no mu bihe byashize, bitavuze ko ryakora akazi neza kurushaho ku muntu udashoboye kuburana.

Yanamubajije ku kuba Kabuga yaburanishwa ku bimenyetso – uburyo buzwi nka ’trial of the facts’ – asubiza ko Kabuga ari we wahitamo, kandi ko amahitamo ye ashobora kugenda ahindagurika.

Ubwo Maître Altit yari asubijwe ijambo, yabajije Profeseri Mezey ibyasabwa kugira ngo Kabuga abe ari mu rukiko igihe yaba abihisemo.

Arasubiza ati: "Kureba gusa ibirimo kuba. Bitandukanye no kubigiramo uruhare mu buryo bwuzuye kw’uregwa. Ibyo [byombi] bisaba ubushobozi butandukanye".

Yavuze ko "kureba gusa" ari cyo "kigero cyo hasi" yashobora.

Umucamanza Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, urukiko rwumva inzobere ya gatatu ari na yo ya nyuma muri izi zakoze raporo ku buzima bwa Kabuga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa