skol
fortebet

Kayishema ushinjwa gutsemba Abatutsi Africa y’Epfo iramurega urundi ruhuri rw’ibyaha

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rwa Fulgence Kayishema rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko amenyeshejwe ko ibyaha yaregwaga byavuye kuri bitanu bikaba 54.

Sponsored Ad

Nanone yageze mu rukiko umwanya muto, uruhande rumwunganira rwahise rusaba igihe cyo kwiga kuri ibi byaha aregwa byiyongereye cyane.

Kuwa gatanu ushize Ubushinjacyaha bwo muri Cape Town bwari bwasabye igihe ngo butegure ibindi byaha kuri Kayishema.

Kayishema w’imyaka 62, ari mu bantu bashakishwaga cyane ku isi ku byaha bya jenoside yakoree Abatutsi mu Rwanda, aho yakoraga mu bugenzacyaha mu burengerazuba bw’u Rwanda mu 1994.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha muri Western Cape yabwiye abanyamakuru ko ubu Kayishema aregwa na Africa y’Epfo;

Ibyaha icyenda(9) byo kubeshya n’uburiganya (fraud)
Ibyaha 10 byo kurenga ku mategeko agenga impunzi
Ibyaha 35 bijyanye no kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka
Kuwa gatanu ushize bamwe mu bagize umuryango we babwiye abanyamakuru ku rukiko ko uru ari urubanza rw’umuntu wibeshyweho umwirondoro.

Uyu muvugizi w’Ubushinjacyaha uyu munsi yavuze ko “badashidikanya na gato” ko uwo bafite ari Kayishema Fulgence kuko bakoze iperereza rihagije mbere yo kumufata.

Ubushinjacyaha buvuga ko uruhande rwa Kayishema rwashyikirijwe urutonde rw’ibyaha aregwa kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Ko ari yo mpamvu uyu munsi urwo ruhande rwasabye igihe cyo kwiga kuri ibi birego.

Urukiko rwategetse ko Kayishema akomeza gufungwa urubanza rwe rukazasubukurwa tariki 20 z’uku kwezi kwa Kamena.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuburana ibyaha Africa y’Epfo imurega azashyikirizwa urukiko mpuzamahanga rwamuhigaga ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi narwo rumurega.

Ibitekerezo

  • TURASABAKO BAMUZANA MURWANDA KARYOZWA IBYO YAKOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa