skol
fortebet

Kenya: Abategetsi 27 bahagaritswe kukazi kubera gucuruza isukari yarengeje igihe

Yanditswe: Thursday 18, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’ikigo cya Kenya gishinzwe kugenzura ubuziranenge hamwe n’abandi bategetsi 26 bo muri leta bahagaritswe ku kazi kubera kohereza ku isoko toni 1,000 z’isukari yarengeje igihe cyo gukoreshwa.

Sponsored Ad

Mu itangazo, Felix Koskei, umutegetsi wo mu biro bya Perezida William Ruto ukuriye imirimo ya leta, yavuze ko imifuka 20,000 y’isukari yatumijwe hanze mu 2018, ikamaganwa n’ikigo cy’ubuziranenge, "yasohowe iyobejwe mu buryo budahoraho kandi budakurikije ibisabwa".

Icyo gihe ikigo cya Kenya kigenzura ubuziranenge (KBS) cyari cyatangaje ko iyo sukari itujuje ibisabwa kugira ngo abantu bayikoreshe.

Byari byitezwe ko yangizwa hakoreshejwe kuyihinduramo ikinyabutabire cya ethanol gikoreshwa mu nganda.

Uko kuyihindura kwari gukorwa n’inzego zitandukanye zikora mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge.

Zari zitezwe ko zishaka igikoresho cyo kuyishyushyamo, ibyo bikanyura mu gutanga isoko ku mugaragaro rikitabirwa na buri muntu wese ubishaka kandi ubishoboye, ndetse hakarihwa imisoro yose ya ngombwa.

Koskei yagize ati: "Biragaragara ko bamwe mu bategetsi bo mu nzego bireba bikuyeho inshingano zabo, bashyira abaturage mu byago".

Uku guhagarikwa ku kazi kubaye mu gihe Abanya-Kenya benshi bugarijwe na kumwe mu gutumbagira gukomeye kw’ibiciro by’isukari kubayeho muri iyi myaka ya vuba ishize, mu gihe hari ikibazo cy’isukari idahagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa