skol
fortebet

Kenya:Ibyihebe 30 birashakishwa uruhindu ngo biburanishwe

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Kenya yatangaje amazina n’amafoto y’abantu 35 bacyekwaho iterabwoba, yemeza ko ari bo bari inyuma y’ibitero by’intagondwa biheruka kubera mu karere ka Lamu gakora ku nyanja y’Abahinde.

Sponsored Ad

Muri abo harimo Abanya-Tanzania, Abanya-Somalia, Umudage, Umwongereza, Umunya-Bangladesh, benshi muri bo ni Abanya-Kenya.

Abo bacyekwa bivugwa ko hari aho bahuriye no gutega mu mihanda itandukanye ibisasu bikozwe mu buryo butari ubwo mu ruganda, no kwica abasivile ku muhanda munini wa Lamu-Witu-Garsen.

Binavugwa ko hari aho bahuriye n’igitero ku kigo cya gisirikare cy’Amerika kiri i Manda Bay mu karere ka Lamu, cyabaye mu mwaka wa 2020.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Kenya yavuze ko abo bacyekwa, "bitwaje intwaro kandi bateje akaga", ari bamwe mu bagize "igico cy’iterabwoba cya al-Shabab cyateguye ndetse kigakora ibitero byishe abantu mu karere ka Lamu no mu gace ka Boni Enclave".

Abategetsi bavuga ko "igihembo gitubutse" kizahabwa umuntu wese ufite amakuru ajyanye n’aho uwo ari we wese muri abo bacyekwa aherereye.

Mu mezi ya vuba aha ashize, umutwe wa al-Shabab wongereye ibitero mu turere two mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya no mu turere dukora ku nyanja.

Uwo mutwe, ufitanye imikoranire n’umutwe wa al-Qaeda, wugarijwe n’igitero cya gisirikare kinini muri Somalia, kirimo gushaka kumenesha izo ntagondwa zigendera ku mahame akaze ziyitirira idini ya Islam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa