skol
fortebet

Kenya:Itsinda rivuga ko risenga ryagiye guhanurira Perezida Ruto aryerekeza muri gereza

Yanditswe: Thursday 18, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugabutumwa n’abayoboke b’itorero rimwe ryo muri Kenya, bafashe urugendo berecyeza kwa Perezida wa Repubulika iwe mu rugo bagiye kumuhanurira, ariko ibyabo birangira uko batabyifuzaga, kuko bahise batabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Aba bantu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ubwo uyu mukozi w’Imana witwa Joseph Otieno Chenge ndetse n’abayoboke 11 bo mu itorero rya Jerusalem Mowar, bajyaga kwa Perezida William Ruto, bavuga ko bagiye kumugezaho ubutumwa buvuye ku Mana.

Ubwo bageraga ku rugo rwa Perezida, babwiye abarurinda ko bazaniye ubutumwa bamufitiye bahawe n’Imana ngo babumugezeho.

Ngo bahise babata muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza inyigisho ziyobya rubanada, ngo iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu mukozi w’Imana yajyaga akusanya abantu barwaye abashyira mu rusengero rwe ababwira ko agiye kubasengera bagakira, biturutse ku makuru bahawe n’abaturage bituma bagiye muri urwo rusengero na bo ubwabo bisangirayo abantu batanu banegekaye bategereje isengesho.

Uyu muvugabutmwa watawe muri yombi, yabwiye abanyamakuru ko nibatemera ko ahura na Perezida William Ruto, bitarenze iminsi 21, mu Gihugu hacika igikuba.

Ni nyuma y’uko no mu minsi ishzie, mu ishyamba ryo mu gace ka Kilifi hasanzwe abantu basaga 200 barishwe n’inzara, na bo bari barasabwe n’umukozi w’Imana ko kutarya no kutanywa ari yo nzira izabageza kuri Yezu.

Ibitekerezo

  • Harya bene ubu bugoryi nabwo tuzajya tubwegeka ku bazungu ra? Uyu mugabane kuki wuzuyemo indindagizi nyinshi kweli? No mu Rwanda uwakora umukwabu muri izi ngirwa bakozi b’Imana zirirwa zicucura abakene na duke bari bafite ngaho ngo bari kuzuza umurimo w’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa