skol
fortebet

Kenya: Padiri yatawe muri yombi acyekwa gusambanya umwana

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Padiri Utatangajwe amazina ye muri Kenya, yatawe muri yombi na Polisi aho acyekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu Mupadiri w’imyaka 42 , yagiye iwabo w’uyu munyeshuri agiye ku musengera kubera ko yari arwaye, uyu mupadiri uturuka mu gace ka Uriri mu intara ya Migori, yahageze kuri uyu wakane tariki ya 13 Nyakanga 2023 mu ijoro.

Akigera murugo yasabye ababyeyi b’uyu mwana ko ya mutwara hanze kugirango abashe kwirukana imyuka mibi iri kuri uwo munyeshuri, ahita asaba ababyeyi gusubira mu inzu hanyuma agasigarana n’umurwayi hanze.

Bageze hanze , Padiri ngo yahise asengera igikorwa agiye gukora, ahita asambanya uwo mwana.

Bwaracyeye ku wagatanu, uwo munyeshuri ahita abwira Mwalimu ibyo Padiri ya mukoreye, niko guhita bahamagara Polisi ihita imuta muri yombi.

Raporo yakozwe na Muganga yasanze uwo mwana yarasambanyijwe.

Uretse uyu mupadiri watawe muri yombi, hari nabandi batatangajwe amazina basambanyije abana babiri, umwe ufite imyaka 6 undi ufite imyaka 15. Mu bice bya Ong’ong’o na Seka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa