skol
fortebet

Kenya:Pasiteri Nthenge Mackenzie washutse abayoboke be bakicwa n’inzara yaburanye

Yanditswe: Tuesday 02, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, ubutabera bwa Kenya bwatangaje ko buzakurikiranaho Pasiteri Paul Nthenge Mackenzie icyaha cy’ "iterabwoba" nyuma y’urupfu rw’abantu 109 basanzwe mu ishyamba ryo mu majyepfo ya Kenya aho abayoboke be bateraniraga

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, ubutabera bwa Kenya bwatangaje ko buzakurikiranaho Pasiteri Paul Nthenge Mackenzie icyaha cy’ "iterabwoba" nyuma y’urupfu rw’abantu 109 basanzwe mu ishyamba ryo mu majyepfo ya Kenya aho abayoboke be bateraniraga .

Araregwa kuba yarasunikiye abayoboke be bo mu itorero Good News International Church kwiyicisha inzara kugirango ’bazahure na Yesu’ ubwo bari mu ishyamba rya Shakahola, ikibazo cyateje ubwoba no kutumvikana muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba kiganjemo amadini.

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo uwahoze atwara tagisi wahindutse umupasiteri yitabye urukiko rw’umujyi wa Malindi ari kumwe n’abandi umunani bareganwa.

Umunyamakuru wa AFP uhari yavuze ko yagaragaye atuje, yambaye ikoti rya siporo ry’iroza n’umukara, ishati y’iroza n’ipantaro ya marron.

Umushinjacyaha Vivian Kambaga yavuze ko iburanisha rirangiye, yimuriwe i Mombasa, umujyi wa kabiri mu gihugu nko mu birometero 100, ahari "urukiko rwemerewe kuburanisha imanza zijyanye n’itegeko ryo gukumira iterabwoba".

Mu mpera za Mata, nyuma y’ivumburwa ry’imirambo icumi ya mbere muri iryo shyamba, Perezida wa Kenya, William Ruto, yari yasezeranije kuzafata ingamba zo guhaangana n’abakoresha "idini mu guteza imbere ingengabitekerezo mbi kandi itemewe", abagereranya n’abakora iterabwoba.

Undi mushumba, uzwi cyane muri iki gihugu, Ezekiyeli Odero, nawe kuri uyu wa Kabiri agomba kwitaba urukiko i Mombasa. Urukiko rugomba gufata icyemezo ku cyifuzo cy’abashinjacyaha cyo kumufunga iminsi 30 mu gihe barimo gukora iperereza ku ruhare ashobora kuba afite mu cyiswe "Ubwicanyi bwo mu ishyamba rya Shakahola".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa