skol
fortebet

Kenya: Umujura wibaga impinja akazigurisha byamuhamye nyuma yo kugaragazwa mu mashusho

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi wo mu bitaro byo muri Kenya yafashwe mu mashusho na BBC arimo gucuruza uruhinja ku isoko rya magendu, urukiko rwamuhamije gukora ubucuruzi bw’abana.

Sponsored Ad

Fred Leparan, wakoraga ku bitaro Mama Lucy Kibaki byo mu murwa mukuru Nairobi, yafashwe amashusho arimo kwakira amadolari y’Amerika 2,500 (miliyoni 3Frw) mu kugurisha uruhinja rw’umuhungu rwari rurimo kwitabwaho n’ibyo bitaro.

Leparan hamwe n’undi mukozi w’ibyo bitaro, Selina Awour, barezwe kwiba umwana.

Urukiko rwahamije Awuor ibyaha bitatu byo kutita ku mwana ariko rwanzura ko ari umwere ku cyaha cyo gucuruza umwana.

Bombi bazakatirwa ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa Nzeri (9).

Mbere, umunyamakuru w’ishami rya Africa Eye yegereye Leparan yiyoberanyije nk’ushaka kugura umwana, nyuma yuko hari uwari wamuhaye amakuru ko uwo mukozi wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe kwita ku barwayi yakoraga ubucuruzi bw’abana bunyuranyije n’amategeko, akabukorera mu bitaro bya leta.

Bemeranyijwe guhura kuri ibyo bitaro, aho Leparan yasabye uwo munyamakuru w’igitsina gore wari wiyoberanyije, wamubwiye ko we n’umugabo bafite ikibazo cyo kubura urubyaro, ibibazo byo muri rusange gusa ku kuntu bamerewe, mbere yuko yemera kumugurishaho urwo ruhinja rw’umuhungu.

Ku munsi urwo ruhinja rw’umuhungu byari byitezwe ko rukurwa mu bitaro rukimurirwa mu rugo rurererwamo abana - urugo rwitabwaho na leta, urwo ruhinja ruri kumwe n’abandi bana babiri, Leparan yafashwe amashusho arimo guhindura inyandiko mu buryo bwo kubeshya kugira ngo urwo rugo rwitege ko hoherejwe abana babiri aho kuba batatu.

Itsinda rya BBC ryakoze kuburyo abo bana bose uko ari batatu bajyanwa nta handi banyujijwe bagezwa mu rugo rurererwamo abana, ariko rifata amashusho agaragaza Leparan ahindura inyandiko no mu gihe yabwiraga iryo tsinda rya BBC ko uwo mwana noneho abaye uwabo bashobora kumujyana.

Nubwo hari hari ibimenyetso bimushinja, uru rubanza rwarakururutse rumara imyaka irenga ibiri. Leparan yashoboye kunganirwa n’umwe mu banyamategeko b’intyoza cyane muri Kenya, ariko ubuhamya bw’umushinjura bwaranzwe no kudahura no kutarasa ku ntego (gukwepa ibibazo).

Ahatiwe kwemera ko ari we ugaragara muri ayo mashusho yafashwe n’umunyamakuru wiyoberanyije, yagerageje kuvuga ko ijwi ryumvikana muri ayo mashusho ari iry’undi muntu, nubwo bwose umunwa we n’amagambo yavugaga muri ayo mashusho byajyanaga. Nyuma, yemeye ko amwe muri ayo magambo avugwa muri ayo mashusho ari aye bwite.

Leparan yanavuze ko atamenye ibice byinshi byo ku bitaro yakozeho imyaka itatu, ubwo amashusho yerekanwaga mu rukiko agaragaza Leparan ategura rwihishwa kwiba rwa ruhinja rw’umuhungu no kurwimura.

Iperereza rya BBC ryafashe amashusho agaragaza igurishwa rinyuranyije n’amategeko ry’uwo mwana umwe wo ku bitaro Mama Lucy, ariko uwahoze ahakora wavuganye na Africa Eye agasaba ko umwirondoro we udatangazwa, yavuze ko yamenye abana 12 bitabwagaho n’ibyo bitaro baburiwe irengero mu mezi abiri gusa.

Maryana Munyendo, umukuru w’umuryango w’ubugiraneza witwa Missing Child Kenya, yavuze ko abana bibasirwa cyane bakiri abarerwa n’imiryango icyennye cyane. Missing Child Kenya ifite nimero ya telefone abantu bahamagaraho nta kiguzi, bakamenyesha ko ishimutwa ribaye.

Munyendo yagize ati: "Muri Nairobi, turacyakira ibibazo byinshi [by’ishimutwa] mu duce dutuwemo mu kajagari". Yavuze ko umurongo we wa telefone muri rusange ucyakira amakuru ku bana batatu bashimuswe buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa