skol
fortebet

Kenya:Urukiko rurekuye Pasiteri Mackenzi ubutegetsi ntibwabyemera. Kubera iki?

Yanditswe: Friday 09, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Kenya Inkuru y’abapfuye bategetswe na Pasiteri Paul Mackenzi ikomeje kuba uruhererekane, aho ngo n’iyo urukiko rwamugira umwere azakomeza gufungwa.

Sponsored Ad

Byavuzwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Kithure Kindiki , washimangiye ko Mackenzi agomba kuzafungwa ubuzima bwe bwose, anasaba Imana ko yakomeza kumwongerera imyaka kugirango azakore uburoko neza ari mu gihome.

Kithure, avuga ko igikorwa uyu mupasiteri yakoze kugeza ubu kimaze guhitana abagera kuri 242,kiruta kure icyakozwe n’imitwe y’iterabwoba cyabaye mu myaka 10 ishize mu gihugu cya Kenya.

Yashimangiye ko niyo urukiko rwagira Mackenzie umwere azakomeza gufungwa ,yihanangiriza abacamanza ko badakwiye kumurekura nk’uko ngo bajya babwirwa ko umuntu runaka ari umwicanyi ariko bakarengaho bakamurekura.

Avuze ibi mu gihe Paul Mackenzie n’abo bareganwa , baherutse kwijujutira urukiko ko dosiye yabo itarimo kwihutishwa nkuko bikwiye.Ikindi kandi muri iyi minsi ngo uyu mugabo yatangiye kwiyicisha inzara nyuma y’uko Kithure avuze ko uyu mugabo agomba gufungirwa ahatagera izuba.

Paul Mackenzi ashinjwa kugira uruhare mu mpfu z’abayoboke be basengeraga mu rusengero rwe rwitwa Good News International Church nyuma y’uko ngo abategetse kwiyiriza ubusa iminsi 40 kugirago bazasange Yesu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa