skol
fortebet

Nigeriya: Umukozi yahanishijwe kuvomesha ikiyiko akuzuza indobo

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa umukoresha wahanishije umukozi we kuvoma amazi yuzuye indobo akoresheje ikiyiko nyuma y’uko ngo aje kukazi yacyererewe.

Sponsored Ad

Umukoresha yabwiye uyu mugore kuzana indobo n’ikiyiko hakurya y’umuhanda maze akavoma amazi.

Bidatinze yahise atangira icyo gikorwa kuburyo byamugoye ariko arahanyanyaza kugeza ubwo ababibonye batangiye kuka inabi uwamuhaye icyo gihano.

Amakuru avuga ko kuva aho yavomaga ugera aho yajyanaga amazi yari ndende kandi uko yavomaga ninako uwo mukoresha we yamubwiraga kubikora amwenyura kugira ngo bigaragare ko yishimiye igihano.

Bamwe mu babonye uwo mugore , banenze uwo mukoresha watanze icyo gihano kiremereye, abandi barabishima bashimangira ko buri kompanyi igira amategeko n’amabwiriza abakozi bagomba kubahiriza ubirenzeho akaba yahanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa