skol
fortebet

ONU: Yatangaje ibihano kuri Generali wa M23 na Colonel wa FDLR

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatatu watangaje ko wafatiye ibihano abayobozi bakuru b’imitwe ya M23 na FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Abo uyu muryango watangaje ko wahannye ni Général de Brigade Bérnard Maheshi Byamungu wa M23 na Protogène Ruvugaikore wa FDLR.

Brig Gen Byamungu w’imyaka 49 y’amavuko, asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za M23 ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.

Uyu musirikare wahoze ari Colonel muri FARDC mbere yo kuyitoroka akihuza na M23, muri Mutarama uyu mwaka ni bwo yazamuwe mu ntera mbere yo kugirwa icyegera cya Gen Sultani Makenga.

Loni imushinja kuba ari we uri ku ruhembe rwo gupanga ibikorwa byose bya M23 ku butaka bwa RDC, ndetse ikanibutsa ko Leta y’iki gihugu yanamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Ibihano yamufatiye bije byiyongera ku byo yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Nyakanga uyu mwaka.

Colonel Ruvugayimikore Protogène alias Ruhinda na we wafatiwe ibihano we asanzwe akuriye umutwe w’abakomando ba FDLR uzwi nka CRAP.

Loni imushinja gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibikorwa bigize ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu.

Col Ruhinda kuva mu Ukuboza umwaka ushize yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kubera uruhare rwe mu bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa