skol
fortebet

RDC: Depite Jean-Marc Kabund wabaye visi perezida w’inteko yasabiwe gufungwa imyaka 3

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu depite Jean-Marc Kabund, wahoze ari visi perezida w’inteko ishinga amategeko.

Sponsored Ad

Ubu busabe bwatanzwe kuri uyu wa Mbere, itariki ya 14 Kanama n’umushinjacyaha mu iburanisha ryabereye muri Gereza Nkuru ya Makala.

Mu birego 12 Kabund yaregwaga, bitatu gusa ni byo ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’iremezo bwagumanye ari byo: gusuzugura amategeko, gukwirakwiza ibihuha by’ibinyoma no gukoza isoni undi mu ruhame.

Biteganyijwe ko urukiko ruzafata umwanzuro ku itariki ya 6 Nzeri.

Ku rundi ruhande ariko, ubwunganizi bw’uwahoze ari visi-perezida wa mbere w’Inteko ishinga amategeko ndetse wahoze ari perezida w’agateganyo wa UDPS agirwa umwere.

Urubanza rwa Jean-Marc Kabund rwasubukuwe ku wa Mbere, itariki 7 Kanama mu rukiko rw’iremezo mu mujyi wa Kinshasa.

Yakurikiranweho kuba yaravuze, mu kiganiro n’abanyamakuru, amagambo yafashwe nko gutukana, ashobora guhungabanya abaturage ndetse no gutesha agaciro inzego za leta n’icyubahiro cy’umukuru w’igihugu.

Kuri ibyo hiyongereyeho gusuzugura Inteko Ishinga Amategeko, Guverinoma, Repubulika no gukwirakwiza ibihuha.

Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi kuva ku itariki ya 9 Kanama, nyuma yo guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha afungirwa muri Gereza Nkuru ya Makala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa