skol
fortebet

RDC: Jean-Marc Kabund wiyamamariza kuba Perezida yakatiwe Imyaka 7 y’Igifungo

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo rwahanishije kandida perezida Jean-Marc Kabund, imyaka irindwi y’igifungo ku byaha 12, harimo gukwirakwiza ibihuha no gutuka umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Byatangajwe n’umwunganira mu mategeko, kuri uyu wa gatatu. Kabund yahoze ari visi perezida w’inteko ishinga amategeko kandi yakoranye bya hafi na Perezida Felix Tshisekedi. Yashinze ishyaka rye rya politiki mu mwaka ushize aho bamariye kutumvikana.

Afungiye muri gereza nkuru ya Kinshasa kuva atawe muri yombi mu kwezi kwa munani umwaka wa 2022, nyuma y’uko yise Tshisekedi “danger” kandi akanenga cyane guverinema ye, mw’ijambo yavuze.

Kadi Diko, wunganira Kabund, yabwiye Reuters ati: “Urukiko rwamukatiye amezi ane kuri buri cyaha mw’icyenda bibanza n’amezi 16 kuri buri cyaha muri bitatu bisigaye. Yongeyeho ati: “ibyaha byari bikomeye byari gukwirakwiza ibihuha no gusuzugura umukuru w’igihugu n’inteko ishinga amategeko.”

Kabund ntiyari ari mu rukiko, ubwo imyanzuro yasomwaga. Cyakora mu kwumva ibirego mu kwezi gushize, yarireguye kandi azubiramo ibyo yavuze.

Uyu munyamatekeko yongeyeho ati: “Iki ni icyemezo gihannye cyihanukiriye, cyane ko nta bujurire buhari.” Yaragize ati: “Nasabye abaturage gukora ibyo bashoboye byose, kugirango bwana Tshisekedi azakurwe mu matora ataha, kubera ko nemera ko igihugu cyacu kiri mazi abira ku buyobozi bwe”. Ni uko yabwiye urukiko mu kwezi kwa munani.

Kabund akatiwe n’urukiko rwa kasasiyo, rumwe mu nkiko zo ku rwego rwo hejuru muri Kongo, rutemera ubujurire. Yatangaje igitekerezo cye cyo kwiyamamariza kuba perezida mu matora ataha, nk’umuyobozi w’ishyaka “Alliance for Change” cyangwa Alliance Nationale pour le Changement, ANC mu magambo ahinnye.

Tina Salama, umuvugizi wa Tshisekedi yagize ati: “Perezidansi nta mpungenge ifite ku byemezo by’urukiko. Siyo irega cyangwa no ibe ku ruhande rwa gisivili muri uru rubanza, bityo rero ntacyo yabivugaho”.

Kongo yiteze gukoresha amatora rusange kw’italiki 20 y’ukwezi kwa 12, Tshisekedi, ashobora kuzashakamo manda ya kabiri. Umwuka mubi watangiye kuzamuka mbere y’iryo tora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa