skol
fortebet

RDC: Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe ushinjwa kunyereza akayabo ari gukurikiranwa

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahamagaje Senateri Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’intebe, aho agomba kwitaba kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Nyakanga.

Sponsored Ad

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa imuhamagaza yashyizweho umukono kuwa 10 Nyakanga 2023. Uku guhamagazwa kuje nyuma y’ukundi ko kuwa 26 Kamena, Matata Ponyo yanze kwitaba .

Umushinjacyaha Mukuru yafashe icyemezo cyo kongera gukurikirana Matata Ponyo, ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta mu rubanza rw’umushinga wo kubaka inganda z’umusaruro ukomoka ku buhinzi wa Bukanga Lonzo ndetse na dosiye yiswe « des biens zaïrianisés ».

Ubudahangarwa bwe bumaze kuvaho, Matata Ponyo yagejejwe imbere y’urukiko rw’Itegeko Nshinga, rurangije rutangaza ko rudafite ubushobozi bwo kumuburanisha nk’uwahoze ari Minisitiri w’intebe.

Dosiye yimuriwe mu Rukiko rusesa imanza, mu rwego rwo gusobanura ingingo y’Itegeko Nshinga, rwitabaza Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga. Uru rwaje gutangaza ko rufite ubushobozi bwo gucira uwahoze ari Minisitiri w’intebe urubanza.

Izi manza ziregwamo Matata zifitanye isano n’ikibazo cyatewe n’umushinga w’icyanya cy’inganda z’ibikomoka ku buhinzi wa Bukangalonzo. Raporo yakozwe na IGF (Umugenzuzi mukuru w’imari) ivuga ko muri iyi dosiye, miliyoni zisaga 250 z’Amadolari zanyerejwe. Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe, kuva 2012 kugeza 2016, yari akiri ku mirimo ye.

Dosiye ya kabiri umushinjacyaha ashaka ko ibyutswa bushya ireba ikoreshwa nabi ry’amafaranga ya leta yari agenewe indishyi z’abantu 300 b’abanyamahanga bari bafite imitungo bambuwe na leta ya Mobutu mu cyiswe "Zairianisation".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa