skol
fortebet

RDC: Nyuma y’umusirikare warindaga Perezida,Urukiko rwakayite Depite Mwangachuchu kunyongwa

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Congo rwahanishije Depite Mwangachuchu igihano cy’urupfu no gutanga miliyoni 100 z’amadolari.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rwahanishije Depite wo ku rwego rw’igihugu, Édouard Mwangachuchu igihano cy’urupfu.

Umupolisi witwa Robert Mushamalirwa baregwaga mu rubanza rumwe we yagizwe umwere, urukiko rutegeka ko ahita arekurwa.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe mu ruhame ku rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Ndolo, i Kinshasa.

Ibi bibaye nyuma y’aho umusirikare mu kuru muri kivu ya ruguru wari mu barindaga Tshisekedi nawe yakatiwe urwo gupfa kubera kurasa abaturage bigaragambyaga 59 bkahasiga ubuzima.

Édouard Mwangachuchu wari umuherwe akuriye sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikorera ahitwa Bisunzu, muri Teritwari ya Masisi, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitandukanye, birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe, kuba intasi y’u Rwanda (umugambanyi) no gushyigikira inyeshyamba za M23.

Urukiko rwategetse ko azatanga miliyoni 100 z’amadolari nk’impozamarira kuri Leta ya Congo, no gutanga amagarama y’urubanza bitarenze iminsi 8.

Édouard Mwangachuchu icyemezo cy’urubanza rwe cyasomwe atari mu rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa