skol
fortebet

RDC: Umupolisi yakatiwe igihano cy’urupfu abandi 2 bakatirwa imyaka 20 kubera gusambanya abana

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisi witwa Mangala Timo yakatiwe igihano cy’urupfu muri RDC nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica imfungwa yari iri kuvanwa ku Rukiko rukuru rwa Kenge ijyanywe kuri Gereza.
Uyu ngo yahise yica iyi mfungwa itaragezwa kuri gereza ndetse yahanishijwe no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga akoreshwa muri Kongo (952,4 USD), nk’indishyi zo kwica uwo musivili.
Uyu mupolisi yakatiwe iki gihano kuwa 26 Ukuboza 2022 n’urukiko rukuru rwa Kikwit nkuko Radio Okapi ibitangaza.
Undi (...)

Undi mupolisi witwa Tambwe Kinganga, we yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka ibiri, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Undi mupolisi witwa Mungongo Likuta,nawe yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Uku gusambanya abana kwabereye ahitwa Kenge mu ntara ya Kwango muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa