skol
fortebet

Tanzaniya: Abarundi bahahungiye binyuranye n’itegeko bakatiwe gufungwa umwaka n’ihazabu

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwa Kisutu mu gihugu cya Tanzania rwakatiye Abarundi 59 igihano cyo kwishyura ihazabu y’Amashilingi 500,000 cyangwa bakamara umwaka muri gereza nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwinjira no gutura mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Umucamanza mukuru, Ushindi Swalo, yanategetse ko abahamijwe icyaha bazasubizwa iwabo nibamara gukora igihano bahawe.

Uyu mwanzuro watanzwe kuwa Kane ushize n’umucamanza Swalo nyuma y’aho abaregwa bemeye icyaha nk’uko iyi nkuru dukesha Daily News ivuga.

Mu gutanga umwanzuro, Umucamanza Swalo yavuze ko hakurikijwe kwemera icyaha kw’abaregwa no kuba icyo cyaha gikomeje kugaragara, igihano cyatanzwe kigamije kubera urugero abandi.

Ibyaha abaregwa basomewe ubwo batangiraga kuburana byasomwe n’umushinjacyaha mukuru wa leta, Godfrey Gwijo, byari Kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku kirego cya mbere, ubushinjacyaha bwavuze ko ku itariki ya 13 Kamena 2023, ahitwa Jangwani, mu Karere ka Dar es Salaam, abaregwa basanzwe barinjiye mu gihugu nta ruhushya urwo ari rwo rwose cyangwa icyemezo cyemewe.

Ikirego cya kabiri cyavugaga ko kuri iyo tariki n’ubundi, muri ako gace, abaregwa, bari abaturage b’u Burundi, basanzwe batuye mu gihugu mu buryo butemewe.

Iyi dosiye yarebanaga n’abantu 60, barimo uregwa numero 43, Barutwanayo Baptiste w’imyaka 19, we wanze kwemera ibyaha. Umushinjacyaha yasabye ko yongera kuburanishwa ukwe urubanza rwimurirwa kuwa 31 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa