skol
fortebet

Tchad yababariye inyeshyamba zahamijwe kwica uwari Perezida

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Tchad ivuga ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe gufungwa burundu kubera urupfu rw’uwahoze ari Perezida Idriss Déby.
Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata (4) mu 2021, aho yari yagiye kurwana n’inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka ’Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT) wo muri icyo gihugu.
Muri Werurwe (3) uyu mwaka, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku byaha by’iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare no (...)

Sponsored Ad

Leta ya Tchad ivuga ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe gufungwa burundu kubera urupfu rw’uwahoze ari Perezida Idriss Déby.

Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata (4) mu 2021, aho yari yagiye kurwana n’inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka ’Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT) wo muri icyo gihugu.

Muri Werurwe (3) uyu mwaka, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku byaha by’iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare no kugaba igitero ku mukuru w’igihugu.

Nyinshi muri izo nyeshyamba zababariwe na Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Jenerali Mahamat Idriss Déby, umuhungu w’uwari Perezida Idriss Déby.

Jenerali Mahamat yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se.

Izo mbabazi ntizireba umukuru w’inyeshyamba Mahamat Mahdi Ali, ukirimo gushakishwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa